Abagore bafite ubumuga bo mu Rwanda na bo bagiye kujya baconga ruhago

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Rwanda hatangijwe umukino w’umupira w’amaguru (Football) w’abafite ubumuga w’abagore mu gihe wari umenyerewe kuri basaza babo banamaze gukataza muri uyu mukino.

Igikorwa cyo gutangiza uyu mukino cyabereye ku kibuga cya Football for Hope Center giherereye Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane.

Izindi Nkuru

ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Komite y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ifatanyije na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC),

Mu birorori byo gutangiza uyu mukino wa Amputee Football, habaye n’imikino ya gicuti y’abagabo aho Musanze yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

Naho umukino w’abagore wanabaye nk’ufunguye iki cyiciro, ikipe ya Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15.

Bishimiye kwegukana igikombe cya mbere

Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina “Amputee Football” kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.

Ati “Ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino, twajyaga tubona abandi bawukina tukumva ko natwe twagerageza. Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye, ariko turashoboye.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.

Ati “Twishimiye gutangiza uyu mukino kuko birerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere.”

Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.

Ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru biratwereka ko turi kujya imbere.”

Ni umukino wa mbere wari unogeye ijisho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru