Bamwe mu bagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, barimo abahamijwe gukora Jenoside, bavuga ko inyigisho zatanzwe n’umuryango Prison Fellowship, zatumye bumva akamaro ko kwemera icyaha no gusaba imbabazi, kandi ko aho bazisabiye na bo bumvise imitima yabo ibohotse.
Sezibera Celestin afungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarakatiwe burundu, yavuze ko yabashije gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo yahemukiye ndetse na we ubwe akabohoka abikesha inyigisho na Prison Fellowship, impuzamiryango ya Gikirisitu igizwe n’imiryango yo mu Bihugu 126 ku Isi, yibanda ku gufasha abagororwa kwiyunga n’abo bakoreye ibyaha no kongera kwiyumva mu muryango, ndetse n’ibindi bikorwa by’isanamitima n’imibanire myiza mu ngeri zinyuranye.
Sezibera Celestin yagize ati “Mfungwa, kwemera icyaha nakoze byari bingoye. Maze rero gufungwa no kuburana mu nkiko naragoranye kugira ngo mbashe kwemera icyaha cya Jenoside nakoze. Hanyuma rero, maze gukurikirana izi nyigisho za Prison Fellowship zihabwa abagororwa, byatumye nca bugufi, nubwo byari bingoye, ariko nemera icyaha, nkemera mu ruhame ndetse no mu nyandiko.”
Akomeza agira ati “Mu 2019 napfukamye aha ngaha (mu Igororero rya Nyarugenge, Mageragere) nsaba imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barazimpa, nkaba mbashimira Imana ibahe umugisha.”
Naho Mukamuranga Esther wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera icyaha cy’ubwicanyi, akaba amaze gukoramo imyaka 14, avuga ko na we izi nyigisho zamufashije.
Yagize ati “Nkigera mu igororero, bitewe n’icyaha nari maze gukora, nagize kwiheba; kwiyakira biranga, numva ndiyanze. Natekerezaga uburyo iyo myaka izarangira aho nzajya, numva ari icyaha kinteye ipfunwe ku buryo no kwegera abandi ngo dusabane bitanshobokeraga, nahoraga nigunze.”
Yakomeje agira ati “Haje kuza rero inyigisho zigisha ku rugendo rw’umufungwa n’umugororwa, ntangira kuzikurikirana, zaramfashije bituma numva nigaruriye icyizere. Byatumye numva mu myaka ibiri, ubwo nzaba nsubiye mu buzima busanzwe, nzabasha kugira icyo ngeza ku bo nasize ku buryo bazabona ko nahindutse, ntandukanye n’uko nari meze ninjira mu igororero.”
Umuyobozi mukuru wa Prison Fellowship ku Isi yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kubaka imibereho y’abagororwa.
Yagize ati “Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje bishoboka iyo hari abantu bafite icyerekezo, abantu bafite umuhate, n’abagabo n’abagore bashaka impinduka. Ni ingenzi cyane, kandi ndanezerewe cyane kuba ndi hano, kuba narabyiboneye ndetse nkabyumva, kuko nemera by’ukuri ko iki ari igice cyo kubaka igihugu, ni igice cyo gukiza umuryango mugari, ndetse no gusana no kugarura ubuzima ku rwego rw’umuntu ku giti cye no ku rwego rw’umuryango mugari, kandi ni iby’agaciro kuba na njye narabigizemo uruhare.”
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2021 kugeza ubu abagera ku bihumbi 2 656, barimo abagabo 1 956 n’abagore 700, bahawe gahunda y’isanamitima.




Emelyne MBABAZI
RADIOTV10









