Abajyanama bashya b’Umujyi wa Kigali barimo umunyamakuru Solange Ayananone bahise barahira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’amasaha macye Dusengiyumva Samuel na Solange Ayanone bagizwe Abajyanama muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bahise barahirira izi nshingano bahawe na Perezida Paul Kagame.

Aba Bajyanama binjiye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, bashyizweho kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, nyuma yo gusohoka mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryagaragaje abayobozi bashyizwe mu myanya itandukanye.

Izindi Nkuru

Dusengiyumva Samuel na Solange Ayanone barahiriye izi nshingano, mu gikorwa cyabereye ku Biro by’Umujyi wa Kigali, cyayobowe na Perezida w’Urukiko Rukuru, Jean Pierre Habarurema.

Dusengiyumva Samuel wahawe inshingano zo kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yari amazeho imyaka ine, kuko yawugiyeho mu mpera za 2019.

Solange Ayanone we azwi cyane mu itangazamakuru, akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star yanakoragaho ikiganiro cyitwa ‘Leadership d’Impact’ cyangwa ‘Imiyoborere ifite intego’.

Aba Bajyanama bashya ba Njyanama y’Umujyi wa Kigali, basimbuye abarimo Pudence Rubingisa wari Umuyobozi w’uyu Mujyi, we wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ndetse na Dr Merard Mpabwanamaguru wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, we akaba nta zindi nshingano yahawe.

Rubingisa we wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yasimbuye CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana uherutse gukurwaho kubera ibyo akurikiranyweho ubu ari no kubazwa n’inkiko, akaba aherutse gufatirwa n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yaje no kujuririra ariko Urukiko yajuririye rugatera utwatsi ubujurire bwe.

Iki gikorwa cyayobowe na Perezida w’Urukiko Rukuru Jean Pierre Habarurema
Samuel Dusengiyumva wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC yinjiye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali
Na Solange Ayanone
Iki gikorwa cyabere mu Biro by’Umujyi wa Kigali
Abajyanama bashya binjiye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali
Perezida wa Njyanama Dr Kayihura Muganga Didas yabahaye ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru