Mu mujyi wa Kigali bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kubafasha gushyiraho ihuriro ry’amakoperative yabo.
Aba banyonzi bavuga ko kuba batagira urwego rubakuriye mu gihugu bituma abayobora amakoperative yabo babatwara uko bishakiye ari nayo mpamvu basaba RCA kubashyiriraho impuzamakoperative y’abanyonzi.
Abo twaganiriye ni abo twasanze Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, umwe yagize ati”aya makoperative ntacyo atumariye kuko iyo duhuye n’ikibazo mu muhanda nta kintu nakimwe badufasha kandi urebe buri munsi dutanga umusanzu wa 500 jye mbona bias naho ari bizinesi bihimbiye.”
Mugenzi we nawe yagize ati”Hano mu mujyi wa Kigali mbona koperative z’abanyonzi zifitiye akamaro abaziyobora niyo mpmvu baduhaye federatiso nibura twagira urwego rutuvuganira ubuse ko dutanga imisanzu tugira aho duparika? Reba iyo umunyonzi yambutse feruje(feux rouge) police iramufata kandi igare ryemewe gukora”
Kuri ibi byifuzo by’aba banyonzi ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kivuga ko ari ubwa mbere iki cyifuzo bacyumvise ariko bizeje aba banyonzi ko yiteguye kubafasha bakabona ihuriro ryabo nk’uko babyifuza.
Prof. Harerimana JeanBosco, umuyobozi mukuru wa RCA yabigarutseho agira ati”Ni ubwa mbere babidusabye ariko icyo twababwira ni batwegere tubiganire binyuze muri koperative zabo kandi twiteguye kubafasha cyane ko ari nabwo bagera ku iterambere rirambye kuko baba bafite aho babarizwa”
N’ubwo aba banyonzi bavuga ko bashyiriweho impuzamakoperative yabo hari icyo byabafasha mu bibazo bakunze guhura nabyo bagenzi babo b’abamotari bo ntibasiba kwinubira federation yabo bayishinja ko ntacyo ibamariye kuko ngo ibibazo bayigaragariza birangira ntacyo ibikozeho ahubwo ngo ikarushaho kubapyinagaza.
Kugeza ubu imibare igaragazwa na RCA mu mujyi wa Kigali harabarwa amakoperative y’abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare agera kuri 72.
Inkuru ya Ntakirutimana Pacifique/RadioTV10