Abamugariye ku rugamba barasaba ko inkunga bahabwa yakongerwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abamugariye ku rugamba  bavuga ko  bashima Leta  uburyo yakoze ibishoboka byose ikabakura mu kubafasha ariko barasaba  ko amafaranga bahabwa yo kubatunga yakongerwa kuko atakijyanye n’imihahire ku isoko kuko ubuzima bwahenze. Komisiyo yo gusubiza mubuzima busanzwe abasezerewe ku rugamba yavuze ko izi iki kibazo kandi ngo batangiye gukora ubuvugizi ngo gikemuke.

Tariki  ya 04 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ni umunsi hongera gutekezwa ku bagize uruhare bose mu kubohora u Rwanda muri bo harimo n’abamugariye ku rugamba. Abo RadioTV10  yasuye bavuga ko baticuza icyatumye bajya ku rugamba n’ubwo bahatakarije zimwe mu ngingo zabo. Kuri ubu bishimira aho igihugu kigeze kandi ngo baranafashwa mu buzima bwa buri munsi icyakora ngo amafaranga bahabwa akwiye kongerwa kuko kuva batangiye kuyahabwa mu 2007 ngo ubihuje n’isoko akwiye kongerwa.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Dushima rwose uburyo dufashywamo baduhaye amazu baratuvuza  aho dushaka hose mbese ntacyo batadukoreye, gusa ubu amafaranga baduha Ubihuje nisoko nimakeya rwose bakwiye kubitekerezaho bakayongera ni. Ababyeyi kandi turabizeye“

Screen Shot 2021-06-30 at 13.12.39.png

Abamugariye ku rugamba barasaba ko inkunga bahabwa yakongerwa bigendanye n’aho ibiciro bigeze ku isoko

Undi nawe yagize ati “Ubu amafaranga baduha n’aya 2007 nawe ubihuje n’isoko urasanga bitakijyanye, ubuzima bwarahenze cyane kandi nta kindi twashobora gukora ngo kiduteze imbere kubera ubumuga bwacu, birakwiye ko babitekerezaho bakayongera”

Agaruka kuri iki kibazo, umuyobozi wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abasezerewe ku rugerero  Hon. Nyirahabineza yavuze ko bakizi ariko barimo kugikoraho ubuvugizi ku buryo bizera ko kizakemuka.

Ati” Nibyo koko turabizi ko amafaranga ari macye, natwe twatangiye kubikoraho dosiye  twayihaye ababishinzwe  kandi barabyumva wenda ni uko n’icyorezo cya COVID-19 cyahise kiza  gihungabanya ubukungu ariko komisiyo ibafite ku mutima. Twabizeza ko birimo gutekerezwaho kandi n’abayobozi barabishyigikiye”Hon.Nyirahabineza

Screen Shot 2021-06-30 at 13.13.48.png

Abamugariye ku rugamba bavuga ko bafite ikizere ko abo ubuzima bwabo bureba bazabakemurira ikibazo bafite

Kugeza ubu  mu Rwanda hari abasezerewe ku rugerero barenga ibihumbi mirongo irindwi. Muri bo hari abahoze mu mitwe irwanya ubutegetsi mu Rwanda abahoze mu gisirikare cya cyera ndetse n’abahoze mugisirikare cya RDF.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru