Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abana bari bafite ibibazo uruhuri batangiye kugobokwa…Ubuyobozi bwemeye uburangare

radiotv10by radiotv10
19/01/2022
in MU RWANDA
0
Abana bari bafite ibibazo uruhuri batangiye kugobokwa…Ubuyobozi bwemeye uburangare
Share on FacebookShare on Twitter
  • RADIOTV10 iherutse kubatabariza,
  • Inkuru yabo yakoze benshi ku mutima…Min. Gatabazi yagize icyo asaba inzego z’ibanze.

Abana batandatu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu bamaze imyaka itatu bibana kuko ababyeyi babo babataye, batangiye kugobokwa nyuma yo gukorerwa ubuvugizi na RADIOTV10 ku bibazo by’imibereho igoye babayemo.

Ba bana batuye mu Mudugudu wa Rusongati mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero, batawe n’ababyeyi babo muri 2018 kubera amakimbirane yo mu miryango. Umukuru muri bo afite imaka 16 mu gihe umuto afit itatu.

Babwiye RADIOTV10 ko nyuma y’uko ababyeyi babo babataye babanje kujya bafashwa n’abaturanyi babo ariko bageze aho bararambirwa barabareka.

Nyirasenge wabo wabanje kubitaho na we yageze aho arananirwa ahitamo kujya kubajyana ku biro by’Umurenge yitwikiriye ijoro.

Umukuru muri bo w’umukobwa avuga ko yabonye bakomeje kubera umutwaro benshi ahitamo kujya kwiyahura mu mugezi wa Sebeya ariko bamugarurira mu nzira ni bwo yahise afata icyemezo cyo kujya kurera barumuna be.

Mu minsi micye ishize, Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye aba bana n’abaturanyi bamubwira ubuzima bugoye barimo kuko batapfaga kubona ibibatunga ndetse n’inzu barimo yenda kubagwaho.

Aba bana bari bamaze iminsi babayeho nabi

Nyuma y’iyi nkuru yatabarizaga aba abana, ubuyobozi bwemeye ko habayeho uburangare bw’inzego z’ibanze ariko ubu bukaba bwatangiye kubafasha ndetse mu mpera z’icyumweru gishize babashyiriye ibiribwa n’ibiryamirwa detse ubuyobozi bwizeza kubasanira iyi nzu.

Abaturanyi b’aba bana bishimiye iki gikorwa cy’ubuyobozi. Umwe muri bo yagize ati “Mbonye ko ubuyobozi buri hafi kuba buje kudufasha. Ibikoresho barabibonye.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique avuga ko ubu hagiye no gushakishwa uburyo hamenyekana amakuru y’ababyeyi b’aba bana.

Ati “Nubwo tubahaye ibikoresho ibiribwa, iby’isuku ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni ariko ikigiye kwihutishwa ni ugusana inzu yabo ikamera nabi bakayibamo.”

Bahawe ubufasha

Hirya no hino mu Gihugu hakunze kumvikana imiryango igirana amakimbirane bikagira ingaruka ku bana bakisanga bari mu buzima bugoye nyamara ubuyobozi burebera akenshi ibibazo bigakemurwa ari uko itangazamakuru rihatunze itoroshi.

Perezida Paul Kagame aherutse kunenga imigirire nk’iyi ubwo abayobozi baherutse gutorwa bari mu mwiherero. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabibukije ko nta mwana ugomba kubaho nabi bitewe n’ibibazo by’imiryango akomokamo cyangwa izindi mpamvu kuko Igihugu aricyo mubyeyi w’abana nk’aba.

INKURU YOSE:

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Mukansanga ukomeje kuvugwa imyato na benshi imbamutima zamurenze ararira

Next Post

Aborozi barifuza ko Inka bajyanye kugurisha zajya zipimwa ku munzani nk’uko bikorwa ku Bishyimbo

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Aborozi barifuza ko Inka bajyanye kugurisha zajya zipimwa ku munzani nk’uko bikorwa ku Bishyimbo

Aborozi barifuza ko Inka bajyanye kugurisha zajya zipimwa ku munzani nk’uko bikorwa ku Bishyimbo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.