Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyarwanda bahumurijwe ku biherutse kuba byari byateye impungege ku gutumbagiza ibiciro by’ibiribwa

radiotv10by radiotv10
25/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyarwanda bahumurijwe ku biherutse kuba byari byateye impungege ku gutumbagiza ibiciro by’ibiribwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, kivuga ko nubwo ibihingwa byari bihinze kuri hegitari zisaga 3 000 byarangijwe n’ibiza by’mvura; bitazagira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi, ku buryo byatuma ibiciro by’ibiribwa birushaho gutumbagira.

Amezi abiri arenzeho iminsi 20 ibiza by’imvura byangije imyaka iri ku buso bwa hegitari 3 115. Ni ibiza byaje bisanga ibihembwe bitatu by’ihinga byaratanze umusaruro mucye, byatumye ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi birushaho gutumbagira.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ibiciro by’ibiribwa ku isoko byazamutse ku rugero rwa 48,5%, aho umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutse ku rugero rwa 3%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko hari icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro, gusa ngo ibiza byo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 bishobora guhindura iyo mibare.

Yagize ati “Iriya mibare igaragaza uko ibiciro ku isoko bizagabanuka; iki kiza cyari kitarazamo. Ibyo rero bishobora kugira ingaruka ku byo twari twiteze; ariko ntabwo turamenya uko bingana.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore avuga ko ingaruka z’ibyo biza zitazagabanya umusaruro wari utegerejwe.

Yagize ati “Ntabwo hegitari ibihumbi bitatu zateza ikibazo mu buryo bw’umusaruro. Ntabwo bifite imbaraga zo guteza icyuho. Mu bijyanye n’ibyangiritse; nk’urugero ni ibyo bishyimbo. Intara zose zihinga ibishyimbo byinshi.  Ku muturage niba yari afite akaringoti kakaba kagiye, uwo ntafite ibyo kurya kubera ko ka karingoti ke kagiye, ariko ntabwo ka karingoti gashobora kugira ingaruka mbi ku musaruro w’igihugu.”

Avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga hashyizwe imbaraga mu buhinzi bukorerwa mu bishanga, ku buryo buzongera umusaruro w’imboga n’ibihingwa bimwe bikenerwa cyane, akemeza ko ibi byitezweho guca intege itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Inkurikizi z’iby’Abakono zatangiye: Umuyobozi wo hejuru yashyize amavi hasi, Uwo mu z’ibanze aregura

Next Post

Rwabuze gica hagati y’amakipe abiri akomeye i Burayi kubera umukinnyi wifuzwamo akayabo gahanitse

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere uwari wimitswe nk’Umutware w’Abakono avuze byinshi bimuri ku mutima

Rwabuze gica hagati y’amakipe abiri akomeye i Burayi kubera umukinnyi wifuzwamo akayabo gahanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.