Wednesday, September 11, 2024

Abanyarwanda bahumurijwe ku biherutse kuba byari byateye impungege ku gutumbagiza ibiciro by’ibiribwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, kivuga ko nubwo ibihingwa byari bihinze kuri hegitari zisaga 3 000 byarangijwe n’ibiza by’mvura; bitazagira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi, ku buryo byatuma ibiciro by’ibiribwa birushaho gutumbagira.

Amezi abiri arenzeho iminsi 20 ibiza by’imvura byangije imyaka iri ku buso bwa hegitari 3 115. Ni ibiza byaje bisanga ibihembwe bitatu by’ihinga byaratanze umusaruro mucye, byatumye ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi birushaho gutumbagira.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ibiciro by’ibiribwa ku isoko byazamutse ku rugero rwa 48,5%, aho umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutse ku rugero rwa 3%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko hari icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro, gusa ngo ibiza byo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 bishobora guhindura iyo mibare.

Yagize ati “Iriya mibare igaragaza uko ibiciro ku isoko bizagabanuka; iki kiza cyari kitarazamo. Ibyo rero bishobora kugira ingaruka ku byo twari twiteze; ariko ntabwo turamenya uko bingana.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore avuga ko ingaruka z’ibyo biza zitazagabanya umusaruro wari utegerejwe.

Yagize ati “Ntabwo hegitari ibihumbi bitatu zateza ikibazo mu buryo bw’umusaruro. Ntabwo bifite imbaraga zo guteza icyuho. Mu bijyanye n’ibyangiritse; nk’urugero ni ibyo bishyimbo. Intara zose zihinga ibishyimbo byinshi.  Ku muturage niba yari afite akaringoti kakaba kagiye, uwo ntafite ibyo kurya kubera ko ka karingoti ke kagiye, ariko ntabwo ka karingoti gashobora kugira ingaruka mbi ku musaruro w’igihugu.”

Avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga hashyizwe imbaraga mu buhinzi bukorerwa mu bishanga, ku buryo buzongera umusaruro w’imboga n’ibihingwa bimwe bikenerwa cyane, akemeza ko ibi byitezweho guca intege itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist