Nyuma yuko irimbi rya Nyamirambo rifunzwe kuko ryuzuye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko hari gushakwa umuti w’ikibazo cy’ubutaka bwo gushyinguramo bukomeza gushira, hagatekerezwa uburyo abantu batangira gutwika imirambo y’abantu, ndetse no kuba hakubakwa inzu nini zo gushyinguramo nk’uko bikorwa ahandi.
Mu ntangiro z’iki cyumweru, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwandikiye ibaruwa Kompanyi ya RIP Company Ltd ikurikirana ibikorwa byo gushyingura mu Irimbi rya Nyamirambo buyimenyesha ko ibikorwa byo kurishyinguramo bigomba guhagarara, kuko bigaragara ko risa n’iryuzuye.
Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine yavugaga ko iki cyemezo “gishingira ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangiriwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize.”
Iyi baruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yandikiye RIP Company Ltd, yakomezaga igira iti “Mbandikiye mbamenyesha ibi bikunikira: Gubagarika gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo uhereye igihe uboneye iyi baruwa, Gutegura icyapa kigaragaza ko irimbi rifunze kagira ngo ababagana bamenye ayo makuru.”
Imibare igaragaza ko iri rimbi rya nyamirambo ryatangiye gukoreshwa kuva muri 2018, rikaba riruhukiyemo abantu barenga 1 600.
Ni mu gihe hakunze kugaragazwa ikibazo cy’ubutaka bwo gushyinguramo bukomeje gushira, aho bamwe bavuga ko hakwiye gutekerezwa ubundi buryo bwakwifashishwa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ubutaka bwo gushyinguraho bigaragara ko bukomeje kuba ikibazo, nyamara n’abantu na bo bakomeza gukenera aho gutura, icyakora aboneraho kugira inama abantu.
Yagize ati “Umujyi urakura, kandi tugomba kubyumva ko umuntu adashyingura mu rugo, turareba n’uburyo bwo gutoza Abanyarwanda ubundi buryo bwo gushyinguramo, nko gutwika imibiri hakaboneka ivu, hakaba n’ibyo kubaka amazu Manini yo gushyinguramo. Ibyo byose ni byo turi gutekereza mu gihe kirambye.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda, habarurwa amarimbi arenga 30.
Muri Mata uyu mwaka ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku ikurikiranwa ry’ibibazo biri mu gushyira mu bikorwa itegeko rigena imitunganyirizwe n’imikoresherezwe y’amarimbi mu Rwanda, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’amarimbi akomeje kuzura, nyamara hashize imyaka 10 hemejwe itegeko ryo gutwika imirambo.
Icyo gihe Hon. Ruku Rwabyoma, yavuze ko ahateganyirijwe kuzashyingurwa abantu, hagakwiye kuba habyazwa undi musaruro.
Yagize ati “Hakwiye kuba hahinze ibigori, habyara umusaruro ngo hazigamiwe aba bantu. Dukwiye kuva muri iyo myumvire ntabwo waba ugiye ngo unahende. Mureke dutinyuke nk’ahandi ntabwo ari iby’abantu bamwe baturutse ahantu runaka, twigira no ku bandi. Imico hari ukuntu yagiye ihura, niba ubonye ibintu byiza dukwiye na byo kubyakira.”
Bivugwa ko n’imashini zo kwifashishwa mu gutwika imirambo zitaraboneka mu Rwanda, mu gihe n’ubundi imyumvire n’umucyo by’Abanyarwanda bitarabyakira ko ababo bitabye Imana, babatwika, bagashyingura ivu.
RADIOTV10