Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyeshuri batinze kujya ku ishuri bagaragaje icyabibateye

radiotv10by radiotv10
11/09/2024
in MU RWANDA
0
Abanyeshuri batinze kujya ku ishuri bagaragaje icyabibateye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, batinze kuhagera, bavuga ko batabitewe n’agasuzuguro cyangwa kutabiha agaciro, ahubwo ko bamwe babitewe n’ubushobozi bucye bw’imiryango yabo, bwatumye batabonera ibikoresho ku gihe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiye muri gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahari abanyeshuri benshi bagiye gufata imodoka ziberecyeza ku Bigo by’amashuri.

Ni mu gihe ingengabihe yo gusubira ku mashuri yagombaga kurangira mu mpera z’icyumweru gishize, ariko kugeza kuri uyu wa Kabiri abanyeshuri bari bakiri mu nzira.

Bamwe mu banyeshuri batari bagera ku bigo by’amashuri bigaho, babwiye RADIOTV10 babitewe n’amikoro macye y’imiryango yabo yatumye batabonera ku gihe ibikoresho n’amafaranga y’ishuri.

Umwe yagize ati “Impamvu nakerewe ni uko ibikoresho ari bwo byari bibonetse kandi ntabwo najya ku ishuri ntabifite byuzuye, ntabwo banyakira.”

Ni ikibazo gihuriweho kandi n’abandi banyeshuri baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko ababyeyi babo bakomeje kubashakishiriza ubushobozi bubafasha gusubira ku mashuri bafite ibikoresho, ariko ko bamwe banagiye bitaraboneka bihagije.

Kuba bamwe mu banyeshuri baratinze gusubira ku mashuri, ndetse na gahunda yabarebaga ikarangira, byatumye imodoka zibura, binatuma bamwe mu bagenzi babura uko berecyeza mu bice baganagamo.

Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini NESA, kivuga ko kiri gukorana n’izindi nzego kugira ngo abanyeshuri bakomeze koroherezwa kujya ku mashuri.

Kavutse Vianney Augustin ukuriye ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi muri NESA, yagize ati “Hari itsinda ririmo RURA na Polisi abanyeshuri barakomeza koroherezwa. Abakozi bo muri gare na bo barabizi ahubwo uwagira ikibazo yabegera bakamufasha.”

NESA kandi ivuga ko abanyeshuri bagiye bahura n’ibibazo byo kutabonera ku gihe imodoka zagombaga kuberecyeza ku bigo by’amashuri bigaho, bajyendaga bafashwa kubona aho bacumbika, ndetse n’ibyo bafungura, ubundi bagafashwa kwerecyezayo ku munsi ukurikiye

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

BREAKING: RwandAir yasubitse ingendo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

Next Post

DRC-Butembo: Hatahuwe kasho zitari zizwi z’ubutasi bwa FARDC hanavugwa ibyakorerwagamo

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC-Butembo: Hatahuwe kasho zitari zizwi z’ubutasi bwa FARDC hanavugwa ibyakorerwagamo

DRC-Butembo: Hatahuwe kasho zitari zizwi z’ubutasi bwa FARDC hanavugwa ibyakorerwagamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.