Bamwe mu banyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, batinze kuhagera, bavuga ko batabitewe n’agasuzuguro cyangwa kutabiha agaciro, ahubwo ko bamwe babitewe n’ubushobozi bucye bw’imiryango yabo, bwatumye batabonera ibikoresho ku gihe.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiye muri gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahari abanyeshuri benshi bagiye gufata imodoka ziberecyeza ku Bigo by’amashuri.
Ni mu gihe ingengabihe yo gusubira ku mashuri yagombaga kurangira mu mpera z’icyumweru gishize, ariko kugeza kuri uyu wa Kabiri abanyeshuri bari bakiri mu nzira.
Bamwe mu banyeshuri batari bagera ku bigo by’amashuri bigaho, babwiye RADIOTV10 babitewe n’amikoro macye y’imiryango yabo yatumye batabonera ku gihe ibikoresho n’amafaranga y’ishuri.
Umwe yagize ati “Impamvu nakerewe ni uko ibikoresho ari bwo byari bibonetse kandi ntabwo najya ku ishuri ntabifite byuzuye, ntabwo banyakira.”
Ni ikibazo gihuriweho kandi n’abandi banyeshuri baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko ababyeyi babo bakomeje kubashakishiriza ubushobozi bubafasha gusubira ku mashuri bafite ibikoresho, ariko ko bamwe banagiye bitaraboneka bihagije.
Kuba bamwe mu banyeshuri baratinze gusubira ku mashuri, ndetse na gahunda yabarebaga ikarangira, byatumye imodoka zibura, binatuma bamwe mu bagenzi babura uko berecyeza mu bice baganagamo.
Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini NESA, kivuga ko kiri gukorana n’izindi nzego kugira ngo abanyeshuri bakomeze koroherezwa kujya ku mashuri.
Kavutse Vianney Augustin ukuriye ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi muri NESA, yagize ati “Hari itsinda ririmo RURA na Polisi abanyeshuri barakomeza koroherezwa. Abakozi bo muri gare na bo barabizi ahubwo uwagira ikibazo yabegera bakamufasha.”
NESA kandi ivuga ko abanyeshuri bagiye bahura n’ibibazo byo kutabonera ku gihe imodoka zagombaga kuberecyeza ku bigo by’amashuri bigaho, bajyendaga bafashwa kubona aho bacumbika, ndetse n’ibyo bafungura, ubundi bagafashwa kwerecyezayo ku munsi ukurikiye
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10