Abapolisi 160 bitegura koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, abaha impanuro.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, cyayobowe na CP Vincent Sano, kibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa “Yabasabye kugera ikirenge mu cy’abababanjirije kugira ngo bakomeze guhagararira Igihugu neza, bakora neza akazi kinyamwuga, bagakorana ubushake n’ikinyabupfura ndetse no kubahiriza amabwiriza y’ababayobora no kuzakorana n’abandi batandukanye bazaba bakorana.”
Aba bapolisi 160 bitegura kujya muri Sudani y’Epdo, bazaba bagiye gusimbura bagenzi babo barangije igihe cy’umwaka bari muri ubwo butumwa bw’umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda rwatangiye kohereza Abapolisi muri Sudani y’Epfo mu mwaka wa 2015, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, aho rwagize amatsinda abiri yabo, ariko iry’abakorera Malakal n’i Juba mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu.



RADIOTV10











