Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya mbere (RNP SWAT Team 1) yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo kunyura mu nzitane (Obstacle Course Challenge) mu irushanwa ry’abo mu nzego z’umutekano bafite ubumenyi bwihariye ‘UAE SWAT Challenge’, mu gihe umwaka ushize yari yaje ku mwanya wa mbere.
Iyi kipe ya polisi y’u Rwanda yegukanye uyu mwanya wa Gatatu, ni iya mbere (Rwanda National Police SWAT Team 1), ndetse ihita inaza ku myanya 10 ya mbere ku rutonde rusange ry’iri rushanwa rya UAE SWAT Challenge.
Polisi y’u Rwanda, ivuga ko iyi kipe yayo “yegukanye umwanya wa 3 muri Obstacle Course Challenge muri UAE SWAT Challenge inarangiza iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange nyuma y’iminsi itanu ikomeye y’irushanwa.”
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwaboneyeho gushimira iyi kipe y’uru rwego, ku kuba yitwaye neza muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 109 aturutse mu bice binyuranye ku Isi.
Muri iri rushanwa ngarukamwaka, iry’umwaka ushize, n’ubundi ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya mbere (RNP SWAT Team 1) bwo yari yabaye iya mbere muri iki cyiciro cya Obstacle Course Challenge, aho yari yakoresheje iminota 3’:46’’.2, ihigika andi makipe 102 bari bahanganye.
Naho mu cyiciro nk’iki cyo mu irushanwa ryo mu mwaka wa 2024, na bwo RNP SWAT Team 1 yari yaje n’ubundi mu myanya ya mbere, aho bwo yari yakoresheje iminota 03’:54’’, aho icyo gihe iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatanu.
RADIOTV10









