Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19

radiotv10by radiotv10
28/09/2021
in MU RWANDA
0
Abarenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva urukingo rwa COVID-19 rwatangira gutangwa mu Rwanda, ikigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC) kigaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri bamaze kugerwaho n’iyi gahunda mu gihe miliyoni imwe n’igice muri aba bafashe inking ebyiri.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya RBC, kugeza ubu 21% muri miliyoni 7,8 ziteganyijwe gukingirwa mu Rwanda (60% by’abanyarwanda), nibo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 ku  buryo bwuzuye. Ni ukuvuga ko hamaze gukingirwa 12.6% muri miliyoni 13 z’abaturage bose.

Minisitiri w’ubuzima, Dr.Daniel Ngamije agaragaza ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gikorwa cyo gukingira abaturage COVID-19.

“Kuba tumaze gukingira abantu barenga miliyoni ebyiri ni intambwe ikomeye tumaze gutera ariko urugendo rurakomeje”

Dr.Daniel Ngamije yakomeje agira ati “Leta y’u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe kandi irashimira abafatanyabikorwa bose badutera ingabo mu bitugu kugira ngo inkingo zikenewe kandi zigere ku baturage bacu. Turateganya ko mu mpera z’uyu mwaka tugomba kuba tumaze gukingira abantu bagera kuri 30% by ‘abagomba gukingirwa”

How Cross Border Trade Between Rwanda, DRC Escalated COVID-19 Infections –  KT PRESS

Minisitiri w’ubuzima, Dr.Daniel Ngamije avuga ko urugendo rugikomeje

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira inkingo za COVID-19 zigera kuri 3,658,310 zabonetse muri gahunda ya COVAX yo gusaranganya inkingo kimwe na gahunda ya AVAT, gahunda yashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’abibumbye kugira ngo hashakwe inkingo za COVID-19 zo kunganira izindi gahunda muri urwo rwego.

Rwanda: Abanyamakuru n'abarimu ba kaminuza bakingiwe Covid - BBC News Gahuza

Abanyarwanda barenga  miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19

Izindi nkingo zabonetse mu rwego rw’ubutwereranye u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu ndetse hari n’izaguzwe na leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’isi.

Imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gukingira abaturage COVID-19 zatumye umubare w’abandura icyo cyorezo uva ku 10% muri Nyakanga na Kanama 2021 ubu ukaba ugeze kuri 3% muri Nzeri 2021. Ibi byatumye hari ibikorwa byongeye gufungurwa mu rwego rwo guteza imbere ubukungu ari nako dukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwirinda iki cyorezo.

 

 

 

 

 

  

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 17 =

Previous Post

Uruhare rw’umwana mu iterambere ry’umuryango

Next Post

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

Related Posts

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro
MU RWANDA

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

04/11/2025
Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.