Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19

radiotv10by radiotv10
28/09/2021
in MU RWANDA
0
Abarenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva urukingo rwa COVID-19 rwatangira gutangwa mu Rwanda, ikigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC) kigaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri bamaze kugerwaho n’iyi gahunda mu gihe miliyoni imwe n’igice muri aba bafashe inking ebyiri.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya RBC, kugeza ubu 21% muri miliyoni 7,8 ziteganyijwe gukingirwa mu Rwanda (60% by’abanyarwanda), nibo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 ku  buryo bwuzuye. Ni ukuvuga ko hamaze gukingirwa 12.6% muri miliyoni 13 z’abaturage bose.

Minisitiri w’ubuzima, Dr.Daniel Ngamije agaragaza ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gikorwa cyo gukingira abaturage COVID-19.

“Kuba tumaze gukingira abantu barenga miliyoni ebyiri ni intambwe ikomeye tumaze gutera ariko urugendo rurakomeje”

Dr.Daniel Ngamije yakomeje agira ati “Leta y’u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe kandi irashimira abafatanyabikorwa bose badutera ingabo mu bitugu kugira ngo inkingo zikenewe kandi zigere ku baturage bacu. Turateganya ko mu mpera z’uyu mwaka tugomba kuba tumaze gukingira abantu bagera kuri 30% by ‘abagomba gukingirwa”

How Cross Border Trade Between Rwanda, DRC Escalated COVID-19 Infections –  KT PRESS

Minisitiri w’ubuzima, Dr.Daniel Ngamije avuga ko urugendo rugikomeje

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira inkingo za COVID-19 zigera kuri 3,658,310 zabonetse muri gahunda ya COVAX yo gusaranganya inkingo kimwe na gahunda ya AVAT, gahunda yashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’abibumbye kugira ngo hashakwe inkingo za COVID-19 zo kunganira izindi gahunda muri urwo rwego.

Rwanda: Abanyamakuru n'abarimu ba kaminuza bakingiwe Covid - BBC News Gahuza

Abanyarwanda barenga  miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19

Izindi nkingo zabonetse mu rwego rw’ubutwereranye u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu ndetse hari n’izaguzwe na leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’isi.

Imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gukingira abaturage COVID-19 zatumye umubare w’abandura icyo cyorezo uva ku 10% muri Nyakanga na Kanama 2021 ubu ukaba ugeze kuri 3% muri Nzeri 2021. Ibi byatumye hari ibikorwa byongeye gufungurwa mu rwego rwo guteza imbere ubukungu ari nako dukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwirinda iki cyorezo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − sixteen =

Previous Post

Uruhare rw’umwana mu iterambere ry’umuryango

Next Post

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.