Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yategetse ko itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida William Ruto rihindurwa vuba na bwangu nyuma yuko hari umuturage ubaciye mu rihumye akamugeraho ubwo yatangaga imbwirwaruhame kuri iki Cyumweru.
Mu mashusho yasakaye cyane kuri interineti, umugabo ufite igisa na Bibiliya yuriye aho Perezida Ruto yari ari mu gikorwa cyo gushimira Imana kuri iki Cyumweru, ashyira ukuboko kwe kw’ibumoso kuri Ruto.
Hakurikiyeho impagarara zihuse, abashinzwe kurinda basunika uwo mugabo hasi.
Nta muntu wakomeretse ariko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Douglas Kanja yavuze ko igikorwa cyose nka kiriya cy’umutekano gikorerwa Perezida “kitemewe” kandi avuga ko ari ikibazo “gihangayikishije cyane igihugu.”
Umuyobozi mushya w’ishami rishinzwe abarinzi ba Perezida yashyizweho, mu gihe abandi bakozi bakuru bakuweho, abandi bashyirwa mu kiruhuko.
Kanja yavuze kandi ko umuntu wese uri mu birori rusange birimo Perezida cyangwa abandi bayobozi Bakuru b’Igihugu agomba gukurikiza inzira z’umutekano, yongeraho ko “igerageza ryose ryo guhungabanya umutekano rizakorwa ritazihanganirwa.”
Ruto yagaragaye ko atunguwe n’ibyabaye ahita avuga ati “Mureke uwo musore. Uwo musore ntakibazo afite.” Kugeza ubu ntiharatangazwa amazina y’uyu mugabo, ndetse nta n’andi y’ibyakurikiyeho arajya hanze, niba yarafashwe.
Polisi yashyizeho itsinda ryihariye ryo gukora iperereza ku buryo uwo mugabo yashoboye kurenga inzego nyinshi z’umutekano, akagera kuri Perezida.
RADIOTV10








