Abasirikare ba RDF bagiye mu butumwa bambariye kuzuza inshingano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, basabwe kuzarangwa n’umuhate n’imyitwarire iboneye, mu butumwa bagejejweho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF.

Abasirikare n’Abapolisi bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, aho bahawe ubutumwa n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano.

Izindi Nkuru

Maj Gen Vincent Nyakarundi wari uhagarariye Umugaba Mukuru wa RDF muri iki gikorwa cyo guha ubutumwa aba basirikare n’abapolisi, yabasabye ko bazakomeza kurangwa “n’umuhate, ikinyabupfura, gukorera ku ntego ndetse no guca bugufi ubwo bazaba bari gukorera abaturage ba Cabo Delgado.”

Iri tsinda ry’Abasirikare n’Abapolisi riyobowe na Maj Gen Alexis Kagame, rigiye mu rwego rwo gusimbura abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bagera ku 2 000 mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kohereza iri tsinda ry’abasirikare n’abapolisi, ni umusaruro w’imikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique, zakunze kugaragaza ko imikoranire yazo ikomeje gutanga umusaruro, by’umwihariko mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique.

Iri tsinda kandi rigiye muri Mpzambique, nyuma y’amasaha macye Perezida w’iki Gihugu, Filipe Nyusi agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame wanamugabiye Inka z’Inyambo.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye aba basirikare kuzarangwa n’imyitwarire iboneye
Bajyanye n’Abapolisi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru