Abasirikare b’ikindi Gihugu cyo muri EAC boherejwe muri DRCongo berekwa umutego batagomba kuzagwamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sudani y’Epfo na yo yohereje abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabwa kuzarangwa n’ikinyabupfura gihebuje, bakirinda gusambanya abagore n’abakobwa.

Aba basirikare ba Sudani y’Epfo bashyikirijwe ibendera ry’Igihugu cyabo na Perezida Salva Kiir kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Ni abasirikare 750 bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango.

Aba basirikare biyongereye ku b’ibindi Bihugu byo muri uyu muryango, barimo aba Kenya ari na yo iyoboye ubu butumwa, ab’u Burundi n’aba Uganda.

Ubwo yabagezagaho ubutumwa mbere yo kwerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yabasabye kuzitwara kinyamwuga ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Mugiye mu butumwa mugomba kugeraho bwo kugarura amahoro muri Congo. Mbasabye kuzagaragaza imyitwarire iboneye ndetse no kubahiriza amabwiriza.”

Yabasabye kandi kuzirinda kugwa mu bikorwa by’ibyaha birimo nko gusambanya abagore ndetse n’ibindi byose byabangamira abaturage kuko bajyanywe no kubarinda aho kubabangamira.

Ati SPLA (Igisirikare cya Sudani y’Epfo) mu gihe cy’urugamba rw’ubwigenge cyari gifite imyitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru. Sinifuza ko mugenda mugateza ibibazo, ntimuzigere musambanya abagore n’abakobwa.”

Aba basirikare ba Sudani y’Epfo bagiye basanga bagenzi babo hari icyo bamaze kugeraho mu butumwa bwabajyanye, dore ko iri tsinda ry’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba riherutse kugira icyo rigeraho mu mishyikirano n’umutwe wa M23 uherutse no kurishyikiriza agace ka Kibumba kari kamaze iminsi kari mu maboko y’uyu mutwe.

Perezida Salva Kiir yahaye ibendera aba basirikare

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru