Akaga karagwira: Umugabo yagiye kurya inyama azivumbye iya mbere ihita imwivugana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi haravugwa umugabo wari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), wapfuye urupfu rwatewe n’inyama yamunize ubwo yajyaga kuzisangira n’uwari wamutumiye.

Uyu mugabo witwa Athanase Sibobugingo wabaga mu Mudugudu wa Wimana mu Kagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko uyu Athanase yari yiriwe ameze neza ndetse yishimana na bagenzi be bari biriwe basangira inzoga mu gace batuyemo.

Caleb Nigihe uyobora Akagari ka Giheke yavuze ko uyu wari umukozi wa WASAC, we n’abandi bari biriwe basangira inzoga baje kujya gusura mugenzi wabo na we ukora muri iki kigo, ngo basangire izo nyama yari yatetse.

Yagize ati “Yabaye agifata inyama ya mbere ayitamiye iramuhagama iramuniga.

Nigihe yakomeje avuga ko uyu musore bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Giheke, bagezeyo bibanza kunanirana bahita batumiza imbangukiragutara yo ku Bitaro bya Gihundwe kuko babonaga amerewe nabi. Ati “Arika imbangukiragutabara yahaeze yamaze kwitaba Imana.

Umurango wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukira bw’Ibitaro bya Gihundwe, kugira ngo uzashyikirizwe umuryango we umushyingure.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru