Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bongeye kwitabira amarushanwa rya UAE SWAT Challenge riri kubera i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abaruabu, aho batangiye bitwara neza ku munsi wa mbere.
Aya marushanwa ya SWAT (Special Weapons and Tactics) yatangiye ku wa Gatandatu tariki 07 Gashyantare 2026, aho u Rwanda rufitemo amakipe atatu, mu makipe 109 yose hamwe yayitabiriye aturutse hirya no hino ku isi.
Amakipe abiri ya Kazakhstan ni yo yayoboye urutonde ku munsi wa mbere, afite amanota 109 na 108. Ikipe imwe y’u Burusiya yari iya gatatu n’amanota 107.
Ikipe ya SWAT ya kabiri ya RNP yabaye iiya 12 n’amanota 99, mu gihe ikipe ya SWAT ya kabiri ya RNP yari iya 23 n’amanota 88. Ikipe ya SOF y’Ingabo z’u Rwanda yari iya 33 n’amanota 78.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, yifurije amahirwe abapolisi n’abasirikare bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, abasaba gukoresha ubushobozi bwabo bwose kugira ngo bitware neza kandi bagere ku musaruro mwiza.
Mu butumwa bwo kuri X, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yavuze ko Ambasaderi “abifurije intsinzi, abasaba gukoresha imbaraga zabo zose no kwitwara ku rwego rwo hejuru mu irushanwa.”
U Rwanda rwitabiriye imikino itandatu muri irindwi ya UAE SWAT Challenge, yatangiye mu 2019.
Mu irushanwa rya 2025, ikipe ya SWAT ya mbere ya RNP yarangije ku mwanya wa 11 n’amanota 407. Ikipe ya RNP SWAT II yaje ku mwanya wa 18 n’amanota 357.

RADIOTV10








