• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muri Gasabo haravugwa umugabo bita ‘Pasiteri’ ukekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito bashakanye

radiotv10by radiotv10
07/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Muri Gasabo haravugwa umugabo bita ‘Pasiteri’ ukekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito bashakanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bakunze kwita Pasiteri, akurikiranyweho kwica umugore bari bamaze igihe kitageze ku kwezi babana nk’umugore n’umugabo, yarangiza akanatwika inzu.

Uyu mugabo w’imyaka 32 asanzwe akora akazi k’ubukanishi ariko abaturanyi bakaba bakunze kumwita Pasiteri, asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu kagari ka Gasange, Umurenge wa Nduba.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku manywa kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare, ubwo inzu ibamo uyu mugabo yafatwaga n’inkongi y’umuriro.

Yagize ati “hari inzu yahiye, inzu yari icumbitsemo umugabo witwa Busingi Bonheur w’imyaka 32, inzu rero ikaba yahiye ariko hahiramo umudamu witwa Mukanyandwi Veneranda.”

CIP Gahonzire avuga ko inzego zirimo Polisi na RIB bageze aha hantu, basanga koko uriya mugore yahiriye muri iyo nzu.

Yagize ati “bageze aho byabereye, koko dusanga uwo mudamu Mukanyadwi yahiriye mu nzu ariko afite n’ibikomere, iperereza rero ryatangiye kugira ngo hamenyekane niba ari inkongi y’umuriro yaturutse kuri gaz cyangwa niba uwo mudamu yishwe.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko na bo bagiye kubona bakabona iyo nzu iri gushya, bakabona umugabo asohotse yiruka ariko ntibabona umugore bari bamaranye igihe gito.

Aba baturage bavuga ko babajije uyu mugabo aho umugore we bari bamaranye igihe gito ari, ariko akaryumaho.

Umwe ati “Acecetse rero, kwinjira mu nzu byangoye kuko mu muryango hari harunze ibintu by’ibitabo harunzemo n’ibikweto bishaje nabyo byarimo kwaka, ubwo byansabye gufata isuka mbishyira hanze mbona kwinjiramo, ntagira kugenda menamo itaka umuriro ugabanuka ninjiramo, abonye ninjiyemo aravuga ngo harimo n’umuntu, turavuga ngo igihe twahereye tukubaza kumbi harimo n’umuntu. Nahise ninjiramo mbona mugenzi we mukoraho mbona yamaze gupfa.”

Aba baturage bakeka ko nyakwigendera atishwe n’umuriro kuko uburyo yari yahiye atari ibyari kumuhitana, bagakeka ko ahubwo yaba yishwe n’uyu mugabo we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 17 =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yasuye iz’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu

Next Post

Gukundana hagati y’abakozi babiri bakorana hari icyo bitwaye?: Kuki hari aho babibuzanya

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
Gukundana hagati y’abakozi babiri bakorana hari icyo bitwaye?: Kuki hari aho babibuzanya

Gukundana hagati y’abakozi babiri bakorana hari icyo bitwaye?: Kuki hari aho babibuzanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.