Wednesday, February 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

radiotv10by radiotv10
18/02/2026
in MU RWANDA
0
Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo bivugwa ko bamusanze aryamanye na mushiki wabo, bakamukubita akaza kwitaba Imana.

Uwitabye Imana ni Nteziyaremye Adrien, wague kwa muganga nyuma yo kujyanwayo ari intere ubwo yari amaze gukubitwa n’abo basore babiri bavukana.

Uyu mugabo yakubitiwe mu mu rugo rwa Nzabandora ruherereye mu Mudugudu wa Gisovu mu Kagari ka Gisovu, ubwo yasangwaga n’abo bamukubise.

Umwe mu baturage basanze nyakwigendera ari gutaka, aganira n’ikinyamakuru cyitwa TV 1 dukesha aya makuru, yagize ati “Twasanze ari gutaka mu nda, cyane cyane mu nda avuga ngo bacundaguyemo ari kuruka cyane.”

Umwe mu bo mu muryango wa Nteziyaremye yavuze ko, amakuru y’ikubitwa rye, bayamenye bari mu murima mu mirimo y’ubuhinzi, ubwo batabazwaga.

Yagize ati “Baduhamagaye ngo umuntu wanyu arapfuye, turabaza tuti ‘yishwe n’iki?’ bati ‘bamukoreye ubugome, bamuhamagaye bamujyana ahantu mu rugo bamugejejeyo bamushyira mu nzu baramukubita, yakubiswe n’abantu batatu baramwica.”

Bavuga ko ubwo bamugeragaho basanze afite ibikomere, ari no kuruka amaraso, bakamujyana kwa muganga, ari na bwo yahise yitaba Imana.

Aba baturage bavuga ko nyakwigendera yakubiswe n’abo basore ubwo bamusanga iwabo ngo ari kubasambanyiriza mushiki wabo ufite imyaka 25. Umwe ati “Bari kuvuga ngo yari ari gusambanya, ibintu nk’ibyo ariko.”

Abatuye muri aka gace, bavuga ko nta kintu kibi bari bazi kuri nyakwigendera, bityo ko basaba ko umuryango we uhabwa ubutabera, abamukubise bakabiryozwa. Umwe ati “Turasaba Leta ikurikirana abo bantu rwose ubwicanyi muri Cyanika bwakaze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince avuga ko akurikije amakuru yakusanyije, nyakwigendera yari inshuti n’uwo mushiki wa bariya basore.

Ati “Uwo muhungu wapfuye asanzwe ari inshuti n’uwo mukobwa, basambana bisanzwe, agiyeyo noneho bararyamana, basaza be bamenya ko ari yo ari, barabakomangira baramufata batangira kumukubita.”

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera atahise ashiramo umwuka, ahubwo ko yahise ajyanwa kwa muganga, akaza kwitaba Imana mu gitondo cyo ku ya 16 Gashyantare.

Umwe muri aba basore, yahise afatwa atabwa muri yombi kimwe na mushiki wabo, mu gihe umusore umwe we yahise atoroka akaba akiri gushakishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + eleven =

Previous Post

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Related Posts

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

by radiotv10
18/02/2026
0

Uhagarariye u Rwanda mu Burusiya, Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashimiye iki Gihugu na Perezida wacyo Vladimir Putin by’umwihariko, ku...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

by radiotv10
18/02/2026
0

Umugabo w’imyaka 57 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Nyanza, nyuma yuko atanzweho amakuru ko yabanaga...

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

by radiotv10
18/02/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’ibiganiro byabaye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge

by radiotv10
18/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner; ko icyizere cy’amahoro kizagerwaho...

Why young professionals keep getting into debt

Why young professionals keep getting into debt

by radiotv10
18/02/2026
0

Today, many young professionals are living in a world where debt feels normal. From student loans to credit cards, borrowing...

IZIHERUKA

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa
MU RWANDA

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

by radiotv10
18/02/2026
0

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

18/02/2026
U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

18/02/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

18/02/2026
Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

18/02/2026
Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

18/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.