Thursday, July 9, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben; uri mu gahinda ko gupfusha sekuru, yavuze ko atumva ukuntu agiye kubaho atabona urukundo yamutoje.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe na Pamella mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza agahina yatewe n’itabaruka rya sekuru.

Yagize ati “Wari aho mbonera amahoro, inshuti yanjye magara, ndetse wari byose. Siniyumvisha uburyo nzabaho ntabona urukundo wampaye.”

Muri ubu butumwa bw’akababaro bwa Uwicyeza Pamella, akomeza asabira Sekuru kuruhukira mu mahoro, gusa ko asigaranye agahinda gakomeye.

Inkuru y’urupfu rwa sekuru wa Pamella, yayimenye kimwe n’umugabo we The Ben ubwo bariho bagaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda, aho bari bajyanye amuherekeje mu bikorwa by’ibitaramo yahagiriye mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuhanzi The Ben na we yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa sekuru w’umugore we, aho na we yamwifurije kuruhukira mu mahoro.

RADIOTV10 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + twelve =