Abayobozi bashyizweho na Perezida babanje kunyura imbere y’urwego ruzabemeza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bayobozi baherutse gushyirwa mu myanya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagiranye ibiganiro na Komisiyo Zihoraho za Sena y’u Rwanda, kugira ngo dosiye zibasabira kwemezwa, zifatweho umwanzuro.

Nk’uko tubikesha Inteko Ishinga Amategeko, mu butumwa bwatambutse kuri X [Twitter], yagize iti “Komisiyo Zihoraho za Sena zagiranye ibiganiro n’abayobozi basabiwe kwemezwa mu nzego nkuru z’Igihugu mu rwego rwo gusuzuma dosiye zabo.”

Izindi Nkuru

Aba bayobozi baganiriye n’izi Komisiyo, ni Hon. Lambert Dushimimana na we wahoze ari Umuseneteri, usabirwa kwemezwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Izi Komisiyo kandi zaganiriye na Mutesi Rusagara, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund; Armand Zingiro, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa REG; Evariste Rugigana, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RURA.

Hari kandi Prof. Omar Munyaneza, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi WASAC Group; na Gisèle Umuhumuza, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC Utilities Ltd.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikomeza igira iti “Raporo z’ibiganiro Komisiyo zagiranye n’abayobozi zikazashyikirizwa Inteko Rusange ya Sena kugira ngo izifateho umwanzuro.”

Aba bayobozi bashyizweho na Perezida Paul Kagame ku wa Mbere w’iki Cyumweru, tariki 04 Nzeri 2023, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uwo munsi.

Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Mutesi Rusagara, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund
Armand Zingiro, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG
Evariste Rugigana, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA
Prof. Omar Munyaneza, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group
Na Gisèle Umuhumuza, wagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC Ltd

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru