Tuesday, July 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abayobozi n’abakozi ba RADIOTV10 bagiranye ubusabane muri Hoteli iri mu za mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Abayobozi n’abakozi ba RADIOTV10 bagiranye ubusabane muri Hoteli iri mu za mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Ubuyobozi n’abakozi ba RADIOTV10, bagiriye umwiherero n’ubusabane byabereye muri ‘Cleo Lake Kivu Hotel’ iri ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ikaba iri mu za mbere nziza mu Rwanda, baboneraho kuganira no kwemeranya ku mirongo migari izayobora icyerekezo bihaye cy’imyaka itanu cya 2025-2030.

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, cyayobowe na Eugene Nyagahene, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubucuruzi ya Tele 10 Group inabarizwamo iki gitangazamakuru cya mbere mu byigenga mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group wanashinze iyi sosiyete n’iki gitangazamakuru, yatangaje ko yifuje kuganirira n’abakozi ba RADIOTV10 muri iyi Hoteli, isanzwe na yo ibarizwa muri iyi sosiyete, kugira ngo banayimenye ko ari mu rugo kandi bisanga.

Ni igikorwa kandi cyari kigamije kuganira ku cyerekezo cy’iki gitangazamakuru cya 2025-2030, gishingiye ku nkingi eshatu, ari zo kurushaho kugana mu isi y’ikoranabuhanga (Digitalization), kujyana n’aho Isi igeze (Modernization) ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa by’iki gitangazamakuru (Monetization).

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yibukije abakozi ba RADIOTV10 ko itangazamakuru nk’umwuga wo kumenyesha rubanda aho isi igeze, na ryo rigomba kujyana n’ibihe, kandi ko izi nkingi eshatu ari zo zigomba kubibafashamo.

Yavuze ko ibitangazwa n’iki gitangazamakuru bigomba kujya ku ikoranabuhanga by’umwihariko ku mbuga nkorambaga aho abakurikirana amakuru basa nk’abimukiye, kandi bikaza biri mu ndimi mpuzamahanga kugira ngo n’abatari Abanyarwanda barusheho kumenya ibibera mu Rwanda, ubundi kandi ibyakozwe n’abanyamakuru bikarushaho gutuma bagira imibereho myiza.

Abakozi ba RADIOTV10 na bo baboneyeho umwanya wo gutanga ibitekerezo byatuma iki gitangazamakuru kirushaho kuba ubukombe, ndetse baniyemeza kurushaho gukora kinyamwuga no kongere ireme ry’ibyo bakora no kurushaho kwinjizamo udushya.

Abakozi b’iki gitangazamakuru kandi baboneyeho gutembera iyi Hoteli iteretse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bagaragarizwa zimwe muri serivisi zihatangirwa, zirimo amacumbi arimo buri kimwe cyose abantu bakenera, kandi byose byo ku rwego rwo hejuru.

Iyi Hoteli y’inyenyeri eshanu, kandi uretse kuba yakira abifuza kuruhuka, inakira ba mukerarugendo baba baje kureba ibyiza nyaburanga byumwihariko ikiyaga cya Kivu, aho umuntu uba ayirimo, aba yitegeye iki kiyaga cyose, anumva akayaga gahuhera n’amahumbezi bigiturukamo, akanashwa kugitembera hakoreshejwe ubwato.

Abakozi ba RARIOTV10 barimo abanyamakuru b’amazina azwi mu Rwanda ubwo bageraga muri iyi Hoteli nziza
Karegeya Omar Jean Baptiste na we ubwo yahageraga
Taikun Ndahiro na Ngabo Roben na bo bati “Tutageze kuri Cleo ntacyo twazabwira Imana”
Carol na Blandy na bo bari babukereye mu myambaro myiza
Akanyamuneza kari kose kubera kugera kuri iyi hoteli yifuzwa kugerwamo na benshi

Umuyobozi Mukuru (CEO) Eugene Nyagahene n’Umuyobozi Augustin Muhirwa na bo ubwo berecyezaga ahabereye ibi biganiro

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yahaye ikaze abakozi ba RADIOTV10 muri Cleo
Yanabahaye impanuro n’inama zizabafasha kwesa imihigo y’iki cyerekezo 2025-2030

Umuyobozi wa Gahunda za RADIOTV10, Eric Utuje yavuze ko imirongo migari y’iki gitangazamakuru igomba guhora izirikanwa n’abakozi
Umunyamakuru ubirambyemo, Eddy Kamoso na we yavuze ko umwihariko wa RADIOTV10 kuva yashingwa ugomba gukomeza gushinga imizi

Karegeya Omar Jean Baptiste na we avuga ko abakozi ba RADIOTV10 bazarushaho gukora neza
Umunyamakuru wabaye uwa mbere w’umwaka mu Rwanda, Oswald Mutuyeyezu wavuze mu izina ry’abakozi ba RADIOTV10, yashimiye Ubuyobozi bukuru bwa Tele 10 bukomeje kuzirikana abakozi no kubashakira ibyatuma barushaho gukora neza kandi kinyamwuga
Umunyamakuru wo mu ishami ry’amakuru, Ntambara Garleon na we yavuze ko amakuru ya RADIOTV10 ahagaze neza ariko bigomba kurushaho
Umunyamakuru ufata amashusho Samu, we yakomeje akazi ke n’ubundi nubwo yari muri iki gikorwa
Nyuma y’ibiganiro hakurikiyeho ubusabane
Umuyobozi wa Tele 10 Augustin Muhirwa yishimiye ubwiza bw’iyi Hoteli iteretse ku Kivu
Jean Paul Mugabe kuri Jus ye na we yatembereye iki kiyaga anareba ibyiza bitatse u Rwanda
Souvenir arareba ikiyaga ari na ko asoma ku ka Jus
Hahise hakurikiraho gutembera Ikiyaga cya Kivu

Abakozi ba RADIOTV10 kandi banatembereye ikiyaga cya Kivu mu byishimo bitagira urugero

 

Oswald Mutuyeyezu ati “Dore hoteli nkaba umunyamakuru”

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 11 =