Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Afana Rayon, akunda ifiriti, film ziteye ubwoba…- Miss Muheto yahishuye byinshi kuri we

radiotv10by radiotv10
24/03/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Afana Rayon, akunda ifiriti, film ziteye ubwoba…- Miss Muheto yahishuye byinshi kuri we
Share on FacebookShare on Twitter

Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, yahishuye byinshi kuri we, avuga ko asanzwe ari umukunzi wa Rayon na Manchester United, akaba akunda film ziteye ubwoba ndetse ngo iyo agiye ku meza agasangaho ifiriti ahita amwenyura.

Nshuti Muheto Divine wegukanye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, yahishuye bimwe mu biteye amatsiko kuri we birimo ibyo akunda kurya, amakipe akunda ndetse n’uburyo yiyumvaga akimara gutangazwa ko yegukanye ikamba.

Miss Nshuti Muheto Divine yavuzweho cyane ubwo yinjiraga muri iri rushanwa, bamwe bavuga ko ari we ukwiye ikamba mu gihe abandi babirwanyaga bavuga ko batangiye kumukorera ubukangurambaga muri iri rushanwa ryanavuzweho uburiganya.

Avuga ko ibyamuvugwaho bimwe byamuteraga imbaraga zo gukora cyane kugira ngo aryegukane koko.

Ati “Ibitekerezo byazaga bimwe ari bibi ibindi ari byiza, ikintu nakoze nibanze ku byiza bimpa imbaraga zo kuba nakomeza gukora.”

Mu kiganiro yagarutse kuri byinshi birimo ibihe bidasanzwe yagiriye mu mwiherero, icyakomeje kumuha imbaraga zo gukora cyane, yanagarutse kuri bimwe mu biteye amatsiko kuri we.

Abahanzi nyarwanda akunda, barimo Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse n’abanyamahanga nk’umuraperi mpuzamahanga, Drake n’umunyamerika Kendrick Lamar, na Beyonce.

Naho ku bijyanye n’umupira, avuga ko ajya awukurikira ndetse ko asanzwe afana Rayon mu Rwanda na Manchester United mu mahanga.

Uyu munyarwandakazi uvuga ko akunda guseka, avuga ko iyo agiye ku meza agasangaho ifiriti, amwenyura kuko asanzwe ayikunda, agakunda kubyino imbyino zigezweho ubundi no kureba film ngo ni ibintu bye by’umwihariko akaba akunda film ziteye ubwoba [Horror].

Ati “impamvu nkunda film ziteye ubwoba, ziba zifite inkuru utazi uko izarangira, akenshi film zisanzwe [adventure, drama, romantic] uba ukekeranya ngo zishobora kuzarangira wenda bariya babanye ishobora kurangira uriya agiye mu kindi Gihugu ariko ikiza cya horror movie uhora utegerezanyije amatsiko ikintu cyose kigiye kuba…ni byo byiza kurenza ibintu ushobora gutekereza uko bizarangira.”

Nshuti Divine Muheto

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 4 =

Previous Post

Uganda: Perezida w’Inteko wapfuye habura iminsi micye ngo agire isabukuru yayizihirijwe n’umuryango we

Next Post

U Bwongereza bwahaye Ukraine Misile 6.000 na Miliyoni 25£ byo guhangana n’u Burusiya

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bwongereza bwahaye Ukraine Misile 6.000 na Miliyoni 25£ byo guhangana n’u Burusiya

U Bwongereza bwahaye Ukraine Misile 6.000 na Miliyoni 25£ byo guhangana n’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.