Akanyamuneza ni kose kuri Perezida wa kane ugendereye u Rwanda mu cyumweru kimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou Nguesso, yageze mu Rwanda, aba uwa kane ugendereye iki Gihugu mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Perezida Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rugamije gutsimbataza umubano w’u Rwanda n’Igihugu cye cya Congo-Brazzaville.

Izindi Nkuru

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, Perezida Denis Sassou Nguesso yakiriwe na Perezida Paul Kagame wanamutumiye muri uru ruzinduko.

Ku isaaha ya saa sita zirengaho iminota micye, indege yazanye Perezida Denis Sassou Nguesso, yari igeze ku Kibuga cy’Indege, yururukamo yakirwa na Perezida Paul Kagame baramukanya, bigaragara ko bari bakumburanye.

Yahise anakirwa kandi n’akarasisi, kanaririmbye Indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi; u Rwanda na Congo-Brazzaville.

Nguesso yahise ajya guha icyubahiro aka karasisi k’igisirikare cy’u Rwanda, ubundi Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame ajya kumwereka abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse no mu nzego za Gisirikare, agenda abaramutsa, ari na ko Perezida Nguesso na we yahise ajya kwereka umukuru w’u Rwanda, abayobozi bazanye, na we agenda abaramutsa.

Hahise hakurikiraho gususurutswa n’Itorero ry’Igihugu cy’u Rwanda Urukerereza, mu mbyino gakondo zinogeye ijisho nka “uzaze urebe u Rwanda rw’Abanyarwanda.”

Perezida Denis Sassou Nguesso aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye iki Gihugu cy’imisozi igihumbi kigenderewe n’abandi bayobozi bakomeye barimo abakuru b’Ibihugu batatu, nka Perezida wa Hungary Madamu Katalin Novák, Umukuru w’Igihugu wa Senegal, Macky Sall, ndetse na Perezida wa Ethiopia, Madamu Sahle-Work Zewde.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we
Haririmbwe indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru