Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo cyihariye kizabamo kurya ibiryo nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Rwanda hateganyijwe igitaramo cyiswe ‘Intango Cultural’ kizarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kuba abazakitabira bazarya indyo gakondo nyarwanda.

Iki gitaramo kizaba tariki 29 Nyakanga, cyateguwe n’inzobere mu byo guteka, Chef Emmanuel Ngayaboshya, uzwi nka Chef Emma.

Izindi Nkuru

Ni igitaramo kizitabirwa na bamwe mu byamamare barimo umuhanzi Ruti Joel, Muyango ndetse na Mushabizi, bazasusurutsa abazaba bakitabiriye.

Abazitabira iki gitaramo bazagura amatike ari mu byiciro, nk’icyiciro cya tike ziswe Gold, izaba igura ibihumbi 35 Frw, naho itike bise Platinum, zo zizaba zigura ibihumbi 50 Frw.

Imeza y’abantu 6, izishyurwa ibihumbi magana atatu (300 000 Frw), dore ko uko abantu bazicara bazaba bateguriwe ifunguro rifutse rigizwe n’indyo gakondo nyarwanda, ndetse bahabwe n’icyo kunywa cyo kubimanuza na cyo nyarwanda.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru