• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama muri Côte d’Ivoire yanatangiyemo ikiganiro, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be banaganiriye ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu byabo.

Umukuru w’u Rwanda ari i Abidjan kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 aho yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika mu nama ihuza Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’Ubucuruzi izwi nka Africa CEO Forum.

Perezida Kagame yaboneyeho guhura n’abayobozi batandukanye, barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be, barimo Perezida Alassane Ouattara w’iki Gihugu cya Côte d’Ivoire cyakiriye iyi nama.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bivuga ko “Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku buryo bwo gikomeza guha imbaraga umubano mwiza ubyara inyungu usanzwe hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire mu ngeri zinyuranye.”

Perezida Kagame kandi yanahuye na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani na we baganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire by’Ibihugu byombi.

Umukuru w’u Rwanda yanahuye ndetse anagirana ibiganiro n’abandi bayobozi b’ibigo bitandukanye, barimo Amir Ben Yahmed, Umuyobozi Mukuru wa Jeune Afrique Media Group, yanagize uruhare mu mitegurire y’iyi Nama ya Africa CEO Forum.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na Amir Ben Yahmed “Baganiriye ku mikoranire y’iyi sosiyete n’u Rwanda ku nama itaha ya Africa CEO Forum izabera i Kigali.”

Perezida Kagame kandi yanahuye na Makhtar Diop, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari, International Finance Corporation, na we baganiriye ku mikoranire yacyo n’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere ry’Ubukungu.

Muri iyi nama yafunguywe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame uri no mu batanze ikiganiro, yagarutse ku gushyira hamwe k’Umugabane wa Afurika, ari ko kuzawufasha guhangana n’ibibazo byose byaza biwototera.

Ubwo yasubizaga ku kibazo yari abajijwe ku kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yarafashe icyemezo cyo kuzakuriraho Afurika inkunga, Perezida Kagame yavuze ko uyu Mugabane udakwiye kugendera ku byatangazwa cyangwa ibyemezo byafatwa n’uwo ari we wese, ahubwo ko ugomba kubanza kwirebaho ubwaho, ugakora ibiri mu bushobozi bwawo kandi ko ufite amahirwe ahagije.

Yagize ati “Ntabwo dukwiye gukomeza kurambiriza ku byo abandi bariho bavuga, bariho bakora kuri twe, dukwiye gutahiriza umugozi umwe ndetse tukanakorana n’ibindi Bihugu bifite aho bigeze bishobora kuduha ibyo dukeneye na byo tukabiha ibyo bikeneye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko gushyira hamwe no guhuza ingamba hagati y’Ibihugu bigize Umugabane wa Afurika ari byo bizawufasha kugera ku ntego zawo, no kubasha guhangana n’ibibazo bigenda bivuka bitewe n’imiterere y’uko ibihe bigenda bihinduka.

Perezida Kagame na Alassane Ouattara bagiranye ikiganiro

Umukuru w’u Rwanda kandi yahuye na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani

Perezida Kagame ubwo yasuhuzanyaga na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
Perezida Kagame yanahuye na Amir Ben Yahmed, Umuyobozi Mukuru wa Jeune Afrique Media Group
Yanahuye kandi na Makhtar Diop uyobora International Finance Corporation

Perezida Kagame yanahuye na Alain Ebobissé, uyobora Africa50 Group.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Next Post

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n'abakozi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.