Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri aho yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.
Uhiriwe Byiza Renus yegukanye uyu mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23 y’amavuko, yatumye ibendera ry’u Rwanda ryongera kuzamuka ndetse hanaririmbwa Rwanda Nziza.
Byisa Renus wasiganwe uyu munsi, yakinnye mu gace k’ibilometero 44.4, aho yasiganwe hamwe n’abandi bakinnyi bagera muri 26 barimo Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco.
Uhiriwe Byiza Renus yahagurutse aho batangiriye aka gace saa tanu na makumyabiri n’ibiri (11:22’) za hano i Kigali mu Rwanda mu gihe Nsengimana Jean Bosco we yahagurutse saa 11h42′.
Naho mu cyiciro cy’abakuru b’igitsinagabo, Nsengiyumva Jean Bosco na we yegukanye Umudari w’Umuringa aho yabaye uwa gatatu nyuma y’Umunyafurika y’Epfo Basson GUSTAV wegukanye umwanya wa mbere ndetse n’Umunya-Eritrea Mulubrhan Henok wabaye uwa kabiri.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 b’igitsinagore, nta Munyarwandakazi wabashije kwegukana umudari ariko bobiri baje mu icumi ba mbere aho Nzayisenga Valentine yaje ku mwanya wa gatandatu naho Tuyishime Jacqueline akaba uwa karindwi.
Uhiriwe Byiza Renus wanigaragaje muri Tour du Rwanda iheruka kubera mu Rwanda, yajyanye n’abandi Banyarwanda icyenda (9) muri iyi Shamiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri aho bahagurutse mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki 19 Werurwe 2022.
Aba bakinnyi 10, barimo batandatu b’abahungu ari Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Moise na Muhoza Eric, bose baherukaga kwitabira iri rushanwa rya Tour du Rwanda ndetse na Ndayisenga Bonheur uzakina mu ngimbi.
Bajyanjye na bashiki babo ari bo Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline, Ingabire Diane na Uwera Aline ndetse n’umutoza Sempoma Felix.
RADIOTV10