Ni nk’iry’i Burayi-Umukongomani yashimiye u Rwanda ku isoko ryuzuye i Rusizi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urema isoko nyambukiranyamipaka ryuzuye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’iri soko ry’agatangaza rizajya riremwa n’Abanyarwanda, Abo muri DRC ndetse n’Abarundi.

Iri soko ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 22 Werurwe 2022, ryubatse mu Murenge wa Bugarama ariko rikazajya riremwa n’abaturage baturutse mu Bihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Izindi Nkuru

Umuhango wo gufungura iri soko ryubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi, wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana.

Ubwo iri soko ryatahwaga, abaturage barimo abasanzwe barirema n’abaricururizamo bashimye Leta y’u Rwanda kuba yarabubakiye iri soko rya kijyambere ritaboneka henshi.

Umwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize ati “Kubona Guverinoma itwubakira isoko ry’agatangaza nk’iri…ni isoko ridasanzwe, ni isoko rya kizungu.”

Uyu muturage wasekeje abari bitabiriye uyu muhango, yakomeje agira ati Iri ntabwo ari isoko ryo mu giturage, ni isoko nkayo tujya tubona za Burayi.

Yakomeje ashimira Guverinoma y’u Rwanda agira ati Guverinoma yu Rwanda iradukunda cyane ikatuzanira ibintu bigezweho nkibi hano.

Yaboneyeho gusaba abacururiza muri iri soko n’abarirema kuricunga neza kuko ari bo rizagirira akamaro.

Iri soko ryatangiye kubakwa muri Kanama 2020, rikuzura mu kwezi k’Ukuboza 2021, rifite ibitanda byo gucururizaho bikabakaba 190 ndetse n’ibyumba by’amaduka 25.

Kugeza ubu abarikoreramo bamaze kugera kuri 90% mu gihe abakifuza imyanya ari benshi.

Kibiliga uyobora Akarere ka Rusizi, yatanze icyizere cy’abifuza kurikoreramo kuko hari gahunda yo kuryagura kubera ubwinshi bw’abifuza kuza kurikoreramo.

Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Beata Habyarimana yafunguraga ku mugaragaro iri soko

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru