Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingirakamaro cyane kuko yagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abanyeshuri bitabira amasomo, nubwo hari ibibazo by’ibikorwa remezo bikiri kugaragara.
Umuyobozi w’ishuri rya GS Mushubi riri mu Karere ka Nyamagabe, Sr Umuja Ancille, avuga ko iyi gahunda yafashije abana benshi kwitabira ishuri kuko babona amafunguro ku ishuri, bikabafasha kwiga neza. Gusa avuga ko kubera ubwiyongere bw’abanyeshuri, ibikorwaremezo birimo inzu zo kuriramo ari ikibazo kuko ntabyo barira mu mashuri.
Yagize ati “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yafashije cyane mu kongera umubare w’abanyeshuri bitabira amasomo. Ariko usanga ibikorwaremezo bitajyanye n’ubwiyongere bwabo, ku buryo hari aho abana baririra mu mashuri kubera kubura inzu zabugenewe zo kuriramo.”
Musabyemariya Immaculée nawe ni umuyobozi wa GS Ruhango mu Karere ka Ruhango, agaragaza ko kubura inzu zo kuriramo (refectoire) mu bigo bimwe na bimwe bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.
Ati “Iyo abana baririye mu mashuri bakoreramo amasomo, bituma gahunda z’amasomo zidakorwa neza kandi n’isuku ntibe imeze neza nk’iyo baba bafite inzu zabugenewe zo kuriramo.”
Aba bayobozi b’amashuri bavuga ko usibye ikibazo cy’inzu zo kuriramo, hari n’ikibazo cy’amashuri adahagije, aho usanga mu byumba bimwe abanyeshuri bicara ari benshi ku ntebe imwe.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, umuyobozi mukuru ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza by’abanyeshuri, Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize uruhare runini mu kugabanya abana bataga ishuri bitewe n’uko ababyeyi batabashaga kubabonera amafunguro.
Ati “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye umubare w’abanyeshuri wiyongera cyane. Ibi byatumye ibikorwaremezo bimwe na bimwe birimo inzu zo kuriramo n’amashuri biba bike, ariko hari gahunda yo kubyongera kugira ngo bijyane n’ubwiyongere bw’abanyeshuri.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko iyi gahunda yabanje gufasha gukemura ikibazo cy’abana bataga ishuri kubera ubukene bw’imiryango yabo, aho bamwe mu babyeyi batashoboraga kubabonera amafunguro. Ikigiye gukurikira ni ugukomeza kongera ibikorwaremezo birimo ibyumba by’amashuri n’inzu zo kuriramo, kugira ngo abanyeshuri bigire mu buzima bwiza kandi batekereje ku masomo yabo neza.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10









