• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RCS yavuze ku mugororwa washatse gutoroka abanje kujya mu bwiherero bw’Urukiko i Kigali

radiotv10by radiotv10
13/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RCS yavuze ku mugororwa washatse gutoroka abanje kujya mu bwiherero bw’Urukiko i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora RCS, rwemeje ko umugororwa wari wajyanywe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, yashatse gutoroka nyuma yo kujya mu bwiherero, ariko afatwa atageze ku mugambi we, bigizwemo uruhare n’abaturage bamuvugirije induru ubwo bamubonaga ashaka gucika.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, i Nyamirambo ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi waRCS, CSP Sengabo Hillary Emmanuel

CSP Sengabo yavuze ko uriya mugororwa yari yajyanywe kuburanira ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, nk’abandi bagororwa bose.

Yavuze ko ubwo umucungagereza yari ajyanye abagororwa ku bwiherero, umwe muri bo yashatse guhita acika, ariko umugambi we uburizwamo.

Mu gihe abandi bagororwa bari bategereje uyu mugenzi wabo, yarasimbutse ashaka guhita acika, ariko umucungagereza wari ubacunze, ahita yiyambaza inzego z’umutekano, Polisi, na yo ihita ihagoboka.

Abapolisi ndetse n’undi mucungagereza utari wambaye impuzankano, kimwe n’abaturage bari aho, bagize uruhare mu gufata uyu mugororwa washakaga gutoroka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), CSP Sengabo Hillary Emmanuel ati “Byagenze neza, ntawakomeretse, ntawagize ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Tukaba dushimira abaturage rero batuye hafi hariya babigizemo uruhare rwo kumuvugiziza induru.”

CSP Sengabo yaboneyeho kugira inama abagororwa baba bafite imyumvire nk’iyi kuyizibukira, kuko byavamo ingaruka zikomeye, kuko uretse kuba umuntu yahakomerekera, ashobora no kubihanirwa, dore ko ari n’ikimenyetso cyo kugaragaza ko uwo muntu yakoze ibyaha.

Ati “Si byiza gufata icyemezo cyo gutoroka ubutabera kandi bishoboka yuko wanagabanyirizwa ibahano ndetse waba n’umwere.”

Muri Mutarama uyu mwaka, RCS yatangaje ko mu mwaka wa 2025, hari abagororwa umunani (8) batorotse amagororero, ariko abenshi muri bo bafashwe, kuko batandatu (6) bagaruwe basubizwa mu magororero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 7 =

Previous Post

Abarundi batahutse bavuye mu Rwanda bari bamazemo imyaka 10 barusigiye ubutumwa bwo kurushimira

Next Post

Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby’umwaka ushize

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby’umwaka ushize

Muri Congo hari abarimu biyemeje kudasoza igihembwe nibadahembwa ibirarane bafitiwe birimo iby'umwaka ushize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.