• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakipe abiri y’i Burayi mu nkundura yo kwegukana umukinnyi w’ikipe ikomeye

radiotv10by radiotv10
23/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakipe abiri y’i Burayi mu nkundura yo kwegukana umukinnyi w’ikipe ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Bayern Munich yo mu Budage yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha umukinnyi wo hagati wa Manchester City akaba umwongereza Kalvin Philips wifuzwaga na Newcastle United yo mu Bwongereza.

Newcastle United yifuzaga gusinyisha Kalvin Philips muri Mutarama kuri Miliyoni 52 z’amapawundi kugira ngo azabafashe mu gihe Sandro Tonali ibye bitarasobanuka kuko ashobora guhanwa bijyanye n’ibibazo afitanye n’inkiko zo mu Butariyani nyuma y’amakosa yo gutega ku mikino yakoze ubwo yari akiri muri Ac Milan.

Philips w’imyaka 27 ari gushaka uburyo yasohoka muri Manchester City kugira ngo agumane umwanya we mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza dore ko bari kwitegura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’u Burayi izaba mu mpeshyi itaha mu Budage.

Umutoza we Pep Guardiola yiteguye kumurekura muri Mutarama, ariko akamutanga ku ntizanyo aho yakwerekeza hose.

Bayern Munich yari yanamwifuje mu mpeshyi iheruka ariko Philips we ahitamo kuguma muri Man City kugira ngo ahatanire umwanya we ariko kugeza ubu mu marushanwa yose amaze gutangira mu mukino umwe gusa mu marushanwa yose.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 8 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Next Post

Byari ibyishimo ubwo P.Kagame yakiraga ibyamamare bamutunguye bakamwifuriza isabukuru nziza habura amasaha (AMAFOTO)

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Byari ibyishimo ubwo P.Kagame yakiraga ibyamamare bamutunguye bakamwifuriza isabukuru nziza habura amasaha (AMAFOTO)

Byari ibyishimo ubwo P.Kagame yakiraga ibyamamare bamutunguye bakamwifuriza isabukuru nziza habura amasaha (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.