Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya y’uko indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda, igaragaza ko mu bipimo 213 byafashwe ku munsi umwe, nta muntu n’umwe wasanganywe iyi ndwara, ndetse ikaba nta n’umwe yahitanye, ahubwo hakaba hakize abantu bane.

Ni imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, aho kuri uyu munsi, hari hamaze gufatwa ibipimo 4 010, birimo 213 byafashwe kuri uwo munsi, ariko ibizamibiri bikaba byerekanye ko nta n’umwe muri bo urwaye iyi ndwara.

Ni mu gihe kugeza ubu kuva iyi ndwara yagera mu Rwanda imaze gusanganwa abantu 62, barimo 15 yahitanye, ariko kuri uyu wa Kabiri ikaba nta n’umwe witabye Imana ayizize.

Naho abamaze gukira iyi ndwara, ni abantu 30 barimo bane bakize kuri uyu wa Kabiri, mu gihe kugeza ubu abakiri kuvurwa ari abantu 17.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko ibikorwa byo gukingira abari ku ruhembe mu guhangana n’iyi ndwara, bikomeje, ndetse kugeza kuri uyu wa Kabiri hakaba hari hamaze gukingirwa abantu 771 barimo 63 bakingiwe kuri uyu munsi.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Dr. Matshidiso Moeti, yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aho yaje kureba uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu ngamba zo guhangana n’iki cyorezo.

Dr. Matshidiso Moeti uyobora OMS/WHO muri Afurika yaje kureba uko u Rwanda ruri kwitwara mu kurwanya Marburg

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twenty =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru y’iruka ry’Ikirunga kimwe cyo muri Congo

Next Post

Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.