Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya y’uko indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda, igaragaza ko mu bipimo 213 byafashwe ku munsi umwe, nta muntu n’umwe wasanganywe iyi ndwara, ndetse ikaba nta n’umwe yahitanye, ahubwo hakaba hakize abantu bane.

Ni imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, aho kuri uyu munsi, hari hamaze gufatwa ibipimo 4 010, birimo 213 byafashwe kuri uwo munsi, ariko ibizamibiri bikaba byerekanye ko nta n’umwe muri bo urwaye iyi ndwara.

Ni mu gihe kugeza ubu kuva iyi ndwara yagera mu Rwanda imaze gusanganwa abantu 62, barimo 15 yahitanye, ariko kuri uyu wa Kabiri ikaba nta n’umwe witabye Imana ayizize.

Naho abamaze gukira iyi ndwara, ni abantu 30 barimo bane bakize kuri uyu wa Kabiri, mu gihe kugeza ubu abakiri kuvurwa ari abantu 17.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko ibikorwa byo gukingira abari ku ruhembe mu guhangana n’iyi ndwara, bikomeje, ndetse kugeza kuri uyu wa Kabiri hakaba hari hamaze gukingirwa abantu 771 barimo 63 bakingiwe kuri uyu munsi.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Dr. Matshidiso Moeti, yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aho yaje kureba uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu ngamba zo guhangana n’iki cyorezo.

Dr. Matshidiso Moeti uyobora OMS/WHO muri Afurika yaje kureba uko u Rwanda ruri kwitwara mu kurwanya Marburg

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru y’iruka ry’Ikirunga kimwe cyo muri Congo

Next Post

Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.