Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda itangaje ko bitewe n’impanuka y’ikamyo yabereye mu muhanda Kigali-Musanze, byari byanatumye umuhanda wa Kigali-Rulindo uba ufunzwe by’agateganyo, uru rwego rwatangaje ko uyu muhanda wabaye nyabagendwa nyuma yo gukuramo iki kinyabiziga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wabaye ufunzwe by’agateganyo kubera iyi mpanuka y’ikamyo yari yaguyemo.
Mu butumwa uru rwego rwatambukije ku mbuga nkoranyambaga, rwari rwagize ruti “Turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Musanze ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Shyorongi, ubu umuhanda Kigali-Rulindo wabaye ufunze by’agateganyo.”
Polisi y’u Rwanda yari yasabye abari gukoresha uyu muhanda kuba bihanganye mu gihe hakiri gukorwa imirimo yo gukura mu muhanda iyi kamyo yaguye muri uyu muhanda. Iti “cyangwa mugakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base. Turaza kubamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”
Polisi y’u Rwanda ntiyatangaje izindi ngaruka zaba zatewe n’iyi mpanuka y’ikamyo yaguye muri uyu muhanda Kigali-Musanze usanzwe uri mu mihanda ikoreshwa cyane.
Nyuma y’amasaha macye, uru rwego rwatangaje ko nyuma y’uko harangiye igikorwa cyo gukura mu muhanda iki kinyabiziga cyakoreyemo impanuka, uyu muhanda wa Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa.
RADIOTV10