Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amakuru ari muri APR FC yageze muri Djibouti muri Sheraton Hotel

radiotv10by radiotv10
09/09/2021
in SIPORO
0
Amakuru ari muri APR FC yageze muri Djibouti muri Sheraton Hotel
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC yageze muri Djibouti mu burasirazuba bwa Afurika aho izahurira na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (TOTAL CAF Champions League).

Umukino uzahuza aya makipe yombi uzakinwa ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 guhera saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) bizaba ari saa kumi za Djibouti (16h00’).

Urutonde rw’abakinnyi 27 ikipe yahagurukanye, Ruboneka Jean Bosco ntabwo azakina uyu mukino bitewe n’uko yagize ikibazo cy’imvune bituma kuri ubu yambaye inkweti ituma imitsi n’amagufwa asubirana.

APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) | Twitter

Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga ntabwo azakoreshwa mu mukino

Andi makuru ava muri iyi kipe icumbitse muri Sheraton Hotel, ni hoteli y’inyenyeri enye (4 Stars) iri muri kilometero ebyiri (2 Km) uva ku musigiti wa Hamoudi uri mu mujyi rwa gati ni iminota irindwi ( 7’) uva kuri Ambasade ya Amerika muri Djibouti.

APR FC kandi yahagurutse i Kigali itari kumwe na visi Perezida wayo Brig.Gen.BAYINGANA FIRMIN wagombaga kugenda ayoboye itsinda (Head of delegation) ahubwo kuri ubu MICHEL MASABO akaba ariwe ufite izi nshingano, asanzwe ari Umunyamabanga mukuru.

Sheraton Djibouti 4*, Djibouti (excursion), Djibouti. Prices and Reservation

Sheraton Hotel aho APR FC icumbitse

Kugeza ubu biteganyijwe ko ikipe ya APR FC na Mogadishu City Club zizakina ku masaha ya saa cyenda z’i Kigali bizaba ari saa kumu ku masaha ya saa kumi ku masaha yo mu mujyi wa Djibouti (16h00’) nk’uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika  (CAF) ibigaragaza. Gusa aya masaha ashobora guhinduka nk’uko amakuru ava mu banyamakuru bari kumwe n’ikipe abihamya.

Djibouti ni igihugu kigira ubushyuhe buri hejuru ugereranyije n’u Rwanda kuko hari igihe bagira Celecius Degree zigera hejuru ya 40.

Adil Mohammed Erradi, umutoza mukuru wa APR FC  ntabwo yemerewe kuzatoza uyu mukino kuko adafite lisanse “A” ya CAF bityo umukino ukaba uzatozwa na NEFFATI JAMEL EDDINE usanzwe ari umutoza wongera ingufu (Physical Coach).

L'entraîneur belgo-marocain, Mohammed Adil Erradi raconte son parcours et ses projets

Mohammed Adil Erradi ntabwo azatoza umukino APR FC ifitanye na Mogadishu City Club

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya APR FC izatangira gutegura umukino wo kwishyura uzakinwa ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 6 =

Previous Post

WASAC yahaswe uruhuri rw’ibibazo imbere ya PAC rubura gica

Next Post

Nkinzingabo Fiston yasinye muri Kiyovu SC

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nkinzingabo Fiston yasinye muri Kiyovu SC

Nkinzingabo Fiston yasinye muri Kiyovu SC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.