Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uyu mutwe wafashe agace ka Kaziba Centre gaherereye mu bilometero 50 uvuye mu Mujyi wa Bukavu na wo uri mu maboko yawo.

Umutwe wa M23 wafashe aka gace mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025 nyuma y’imirwano yirije umunsi wose hagati yawo na FARDC ifatanyije n’abasanzwe bayifasha nka Wazalendo.

Umwe mu batuye muri aka gace, aganira n’ikinyamakuru ACTUARITE.CD yagize ati “Bari kuri Lwanguku ku Rukiko rwa Royale, haracyumvikana urusaku rw’imbunda.”

Abandi bo muri aka gace bavuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu bice byinshi bya Kaziba, ariko ko hari ibikirimo abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo.

Undi wo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Ni abarwanyi ba M23 bari hano. Guhera saa moya z’ijoro, ni bwo twatangiye kubona imodoka zabo.”

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko abarwanyi ba M23 bafashe aka gace, baje baturutse mu bice bya Nyangezi, Nyanfunze, Mushenyi na Cibanda, mbere yo kugera muri Sheferi ya Kaziba, ibaye iya kabiri muri Teritwari ya Walungu igezemo iyi mirwano, nyuma ya Ngweshe.

Umutwe wa M23 kandi mu mpera z’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025 wari wafashe agace kitwa Nyabyondo ko muri Teritwari ya Masisi.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibindi bice

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid wafatiwe muri America n’inzego zirimo FBI

Next Post

Ikijyanye muri Sudani y’Epfo abasirikare b’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikijyanye muri Sudani y’Epfo abasirikare b’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda

Ikijyanye muri Sudani y’Epfo abasirikare b’umutwe udasanzwe w'Ingabo za Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.