Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenge wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, ku Kibuga cy’Indege aho Perezida Kagame yahaye ikaze Emir wa Qatar, uje ayoboye itsinda ry’abayobozi mu nzego nkuru za kiriya Gihugu.
Muri uyu muhango wabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Emir wa Qatar, yakiriwe mu cyubahiro gihebuje, mu karasisi gasanzwe kakira abanyacyubahiro.
Nyuma yo kuramukanya, Perezida Kagame yahise aha ikaze Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani amugaragariza bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu bari bagiye kumwakira.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano n’imikoranire, bisanzwe hagati y’Ibihugu byombi.
U Rwanda na Qatar, bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye n’imikoranire mu nzego zinyuranye, zirimo iz’iterambere ry’ubukungu, mu by’umutekano, ndetse no mu zindi nzego.
Perezida Kagame na we aheruka muri Qatar, aho yariyo mu ntangiro z’uku kwezi, aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development).
Umukuru w’u Rwanda kandi n’ubundi yari yakiriwe na Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani basanzwe banafitanye umubano mwiza nk’inshuti, bombi bahuje kureba kure mu iterambere ry’Ibihugu byabo.
Emir wa Qatar, na we mu bihe bitandukanye yagendereye u Rwanda, nko muri Mata 2019, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu, rwasize umubano w’Ibihugu byombi urushijeho gutera imbere.
Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wanagarutse mu Rwanda muri 2022 ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Commonwealth w’Ibikoresha Icyongereza CHOGM, yakunze kugaragaza Perezida Kagame nk’inshuti ye ikomeye, akaba Umuyobozi ureba kure.






RADIOTV10






