Friday, August 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: U Bushinwa bwashyikirije u Rwanda Ibitaro bya Masaka byaguwe

Amakuru mashya: U Bushinwa bwashyikirije u Rwanda Ibitaro bya Masaka byaguwe

Guverinoma y’u Bushinwa yashyikirije iy’u Rwanda ku mugaragaro ibitaro bya Masaka byaguwe, bikubakwa ku nkunga y’Igihugu cy’u Bushinwa, aho ubu bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi bagera kuri 800.

Ibi bitaro bizaba ari icyicaro gishya cy’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kimwe mu bitaro bikomeye mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu gushyikirizwa ibi Bitaro, yavuze ko ari byo binini kurusha ibindi mu Rwanda, kuko inyubako nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 700.

Yongeyeho ko iyo hiyongereyeho ibitanda biri mu Bitaro bya Masaka byari bisanzwe bihari, biri hafi y’iyi nyubako nshya, umubare w’ibitanda byose hamwe urenga 800.

Iri gikorwa remezo cy’ubuzima cyitezweho kongera ubushobozi bw’ubuvuzi mu Rwanda, cyane cyane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye no kwakira umubare munini w’abarwayi.

Ibitaro bya Masaka byaguwe, aho ubuso bwabyo bwavuye kuri metero kare 6,398 bugera kuri metero kare 56,957, mu gihe ubushobozi bwo kwakira abarwayi bwavuye ku bitanda 127 bukagera ku bitanda 837.

Ubu ibi bitaro bifite ibyumba 22 bikorerwamo ibikorwa byo kubaga abarwayi ndetse n’inyubako 13, kandi bishobora kwakira abarwayi bagera ku 2,000 baza kwivuza badacumbikiwe ku munsi.

Uyu mushinga uteganyijwe kugira uruhare mu guhindura Ibitaro bya Masaka bikaba kimwe mu bitaro binini kandi bigezweho bitanga serivisi z’ubuvuzi bwagutse mu Rwanda, ndetse bikaba ibitaro bikuru byigishirizwamo.

Biteganyijwe kandi ko serivisi z’ibi bitaro zishobora kuzagera no mu bihugu bituranye n’u Rwanda byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mushinga watewe inkunga na Guverinoma y’u Bushinwa ni wo mushinga munini w’inkunga Guverinoma y’u Bushinwa imaze gutera inkunga mu Rwanda kugeza ubu.

Mu mezi abiri ashize ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yagaragaje amafoto yerekana inyubako z’ibi Bitaro bya Masaka, byari byaramaze kuzura mu cyanya cy’ibikorwa by’ubuvuzi, yagize iti “Izi nyubako zigaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf; muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ayigaragariza Ingengo y’Imari ya Leta ivuguruye y’umwaka wa 2025-2026, yavuze ko imirimo yo kubaka ibi Bitaro yari igeze kuri 98% icyo gihe.

Yanavuze kandi ko ibikorwa byo kwimurira i Masaka Ibitaro bya CHUK, yagombaga gutangira muri Werurwe 2026, bikazakorwa mu byiciro binyuranye ku buryo byari kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko hagendewe ku nama zagiriwe Guverinoma y’u Rwanda, hari serivisi zimwe zizabanza kwimukira i Masaka, izindi zigakomeza gukorera muri CHUK mu mujyi kugira ngo serivisi bitanga zikomeze zikore nubwo bizaba biri kwimuka.

Ubwo Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yasinyaga amasezerano yo kwakira ibi Bitaro

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =