Amarira y’Abamotari arahanaguwe burundu: Hafashwe imyanzuro ku bibazo bakunze kugaragaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama yahuje inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) n’Abamotari, yafatiwemo ibyemezo byashimishje aba batwara abagenzi kuri moto bari bamaze igihe biyasira kubera ibibazo byinshi bari bafite.

Mu kwezi gushize, abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bakoze imyigaragambyo basaba gukemurirwa ibibazo bafite byarimo icya mubazi.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye inzego zinyuranye zihura zihita zifata umwanzuro wo kuba hahagaritswe igenzurwa ry’ikoreshwa rya mubazi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda wari watangaje ko Abamotari bari basanganywe ibibazo uruhuri ariko bakuririra ku iki cya mubazi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu habaye inama yahuje Minisiteri y’Ibikorwaremezo, RURA, Polisi, Umujyi wa Kigali n’Abamotari ubwabo bamenyeshwa imyanzuro yafashwe na MINIFRA.

Umwe mu myanzuro yafashwe n’urebana na Koperative nyinshi zakunze kugarukwaho n’Abamotari, ubu MININFRA ikaba yakuyeho Koperative 41, hakazashyirwaho eshanu.

Ati “Hari imitungo yari afite [amakoperative], izarebwa yose hanyuma abanyamuryango bayigabane ariko igikuru muri byo, nta mutungo wundi bazongera gushaka muri koperative ndetse nta n’umusanzu bazongera gutanga wa buri kwezi.”

Avuga ko Abamotari hari amafaranga ibihumbi 10 Frw batangaga muri RURA kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gukora, kandi bakazongera kuyatanga mu gihe ubwo burenganzira bushize.

Ati “Ibyo ubu byavuyeho, uzajya uyatanga rimwe noneho urushya nirushira usubira muri RURA baguhe urundi ruhushya bataguciye andi mafaranga.”

Naho imisanzu bajyaga batanga muri za Koperative, na yo yavuyeho kuko bazajya batanga ibihumbi 23 Frw batangaga n’ubundi buri kwezi, akazajya ashyira muri Koperative eshanu zizashyirwaho ubundi ntibazongere gutanga indi misanzu.

 

Mubazi yongeye gukoreshwa

Alain Mukuralinda kandi atangaza ko guhera uyu munsi watangarijweho iyi myanzuro, mubazi zongera gukoreshwa, aboneraho gusaba abatarazifata kujya kuzifata kuko Polisi yongera kuzigenzura.

Avuga ko nubwo mubazi ubwayo itari ikibazo.

Igiciro ku ngendo cyari 300 Frw ku bilometero bibiri, ubu cyashyizwe kuri 400 Frw.

Alain Mukuralinda yatangaje ko ibi bibazo byose bigomba gukemuka mu gihe cy’amezi atatu ku buryo abantu bakwizera ko ibibazo byakunze kuzamurwa n’Abamotari bitazongera kumvikana.

Ati “Ibibazo byari byagaragajwe, ntekereza ko imyanzuro yafashwe iragaragaza ko ibibazo bikemutse ndetse ko icyari kigambiriwe ni ukureba ko baninjiza amafaranga ahagije ariko mu kazi gafitiye igihugu akamaro.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru