Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagaragaye atwaye igare.
ACP Boniface Rutikanga yanyoze iri gare ry’abanyonzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Mutarama 2026, ubwo Polisi y’u Rwanda yakomerezaga ubukangurambaga bwayo bwa “Turindane Tugereyo Amahoro” mu Karere ka Kayonza.
Aya mashusho dukesha Tito Harerimana uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda, agaragaza ACP Rutikanga atwaye igare bigaragara ko ryifashishwa n’abakora akazi ko gutwara abantu n’imizigo ku magare, bazwi nk’Abanyonzi, dore ko na bo baba bari hafi aho nk’uko bigaragara muri aya mashusho.
Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare [Abanyonzi] na bo bari mu barebwa n’imikoreshereze y’umuhanda, kuko bari mu ba mbere bateza impanuka zo mu muhanda.
Ubu bukangurambaga bwa “Turindane Tugereyo Amahoro”, bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2025 bwaje buje kunganira ubwa Gerayo Amahoro bwari bumaze imyaka itandatu, aho bwatangijwe muri 2019.



RADIOTV10










