Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamwe bari basanzweho: Dore Abayobozi b’Uturere 27 bagiye kuyobora manda y’imyaka 5

radiotv10by radiotv10
19/11/2021
in MU RWANDA
0
Bamwe bari basanzweho: Dore Abayobozi b’Uturere 27 bagiye kuyobora manda y’imyaka 5
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatanu mu Turere 27 tw’Intara enye z’u Rwanda hakozwe igikorwa cy’amatora y’abagize Komite Nyobozi z’utu Turere aho utu Turere twose turaye tumenye abayobozi batwo barimo abari basanzwe ari Abayobozi b’Uturere biganjemo abo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni amatora yabimburiwe n’irahira ry’abagize Njyanama z’Uturere batowe ari na bo bagombaga kwitoramo Komite Nyobozi z’Uturere barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’abamwungirije.

Aya matora yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hamwe bageze saa sita bamaze kumenya abayobozi b’Uturere nko mu Karere ka Bugesera, Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora kariya Karere.

Mu Karere ka Gicumbi na bo bageze saa Sita bamaze kumenya Mayor wa kariya Karere kagiye kuyoborwa na Nzabonimpa Emmanuel wari usanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo.

Mu Karere ka Nyagatare na bo bamaze kumenya Umuyobozi wabo, aho hatowe Gasana Stephen, naho mu Karere ka Nyaruguru bakaba batoye Murwanashyaka Emmanuel.

Sebutege Ange na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye ku majwi 304 mu gihe Bakundukize Redempta bari bahanganye, yagize amajwi 13, ndetse no mu Karere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yongera gutororerwa kuyobora kariya Karere.

Naho mu Karere ka Gatsibo, Gasana Richard na we akaba yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kongera kuyobora aka Karere.

Mu Karere ka Nyamagabe, hatowe Niyomwungeri Hildebrand naho mu Karere ka Gisagara hatorwa Rutaburingoga Jerome.

Mu Karere ka Ngoma hatowe Niyonagira Nathalie, naho mu Karere ka Rulindo hatorwa Judith Mukanyirigira.

ABAYOBOZI B’UTURERE BATOWE

Amajyepfo:

1.Huye: Ange Sebutege
2.Nyanza: Ntazinda Erasme
3.Gisagara: Rutaburingoga Jerome
4.Nyamagabe: Niyomwungeri Hildebrand
5.Nyaruguru: Murwanashyaka Emmanuel
6.Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo
7.Muhanga: Jacqueline Kayitare
8.Ruhango: Valens Habarurema

Amajyaruguru

9.Rulindo: Judith Mukanyirigira
10.Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel
11.Gakenke: Nizeyimana Jean Marie Vianney
12.Musanze: Ramuri Janvier
13.Burera: Uwanyirigira Marie Chantal
14.Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette

Iburasirazuba

15.Bugesera: Richard Mutabazi
16.Nyagatare: Gasana Stephen
17.Gatsibo: Gasana Richard
18.Ngoma: Niyonagira Nathalie
19.Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab
20.Kayonza: Nyemazi Jean Bosco
21.Kirehe: Bruno Rangira

Iburengerazuba:

22.Rusizi: Dr Kabiriga Anicet
23.Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie
24.Rutsiro: Murekatete Triphose
25.Rubavu: Kambogo Ildephonse
26: Ngororero: Nkusi Christophe
27.Karongi: Vestine Mukarutesi

Nzabonimpa Emmanuel we yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi
Murwanashyaka Emmanuel watorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru
Gasana Stephen watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 7 =

Previous Post

Ni inde udakosa?- Umutoza Eric yasubije abaciriye iteka Seif

Next Post

Umuvuduko wa 40Km/h ubanza ari nk’uw’abanyamaguru, Polisi yashatse gutubura amafaranga cyane- P.Kagame

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvuduko wa 40Km/h ubanza ari nk’uw’abanyamaguru, Polisi yashatse gutubura amafaranga cyane- P.Kagame

Umuvuduko wa 40Km/h ubanza ari nk’uw'abanyamaguru, Polisi yashatse gutubura amafaranga cyane- P.Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.