• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amayobera ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ikimoteri cy’i Huye ikamara umwanya munini

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in MU RWANDA
0
Amayobera ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ikimoteri cy’i Huye ikamara umwanya munini
Share on FacebookShare on Twitter

Ububiko bwa Kompanyi ikusanya ibishingwe bigarwamo ibindi bikoresho, buherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yirije umunsi, ariko icyayiteye kiba urujijo kuko nta n’umuntu wahageze.

Iyi nkongi yadutse mu masaha y’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena igeza mu masaha y’ijoro, yibasiye ububiko bwarimo ibikoresho bya pulasitike n’indi myanda ibora byagiye bikusanywa na Kompanyi yitwa Green Care Rwanda Ltd.

Ubu bubiko kandi bwarimo ibikoresho byagiye bitungaywa, nk’ifumbire ndetse n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike, kimwe n’imashini yifashishwa mu bikorwa byo kwegeranya ibishingwe, na yo yahiriyemo.

Annuarita Umuhoza uyobora ibikorwa by’i Kompanyi mu Kimoteri cya Huye, yatangaje ko iyi nkongi yaje mu masaha abakozi bari bagiye mu kiruhuko cya saa sita, ku buryo batazi intandaro yayo.

Yagize ati “Aho twari turi turimo turuhuka twagiye kubona tubona umwotsi, tugerageje kuzimya na kizimyamoto zisanzwe biranga kuko mu byari byamaze gufatwa harimo amashashi n’amapamba. Byaturushije imbaraga.”

Akomeza avuga kandi ko iki gice cyibasiwe n’inkongi kitari cyagezemo umuntu, ku buryo we hakekwa ko ari we waba nyirabayazana wayo.

Ati “Uyu munsi nta n’umuntu wahakoreye ngo tube twavuga ko inkongi yaturutse kuri umwe muri twebwe. Twarimo dukorera mu mahangari ya ruguru.”

Abakozi b’iyi kompanyi bagerageje kuzimya bakoresheje kizimyamoto zisanzwe, ariko kubera imbaraga iyi nkongi yari ifite, birananirana ari na bwo hiyambazwaga Polisi na yo yazanye kizimyamoto ebyiri.

Nubwo Polisi yakoreshaga imbaraga nyinshi ndetse na kizimyamoto zifite imbaraga, iyi nkongi yagoranye kuyizimya, kuko yirije umugoroba wose kuva ku manywa kugeza mu ijoro umuriro ucyaka.

Yari inkongi ifite imbaraga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye uwayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere

Next Post

Umugabo wagiye kureba umugore we wari kumwe n’undi mu gicuku byarangiye ahasize ubuzima

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Umugabo wagiye kureba umugore we wari kumwe n’undi mu gicuku byarangiye ahasize ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.