Tuesday, September 10, 2024

Amb.Gen. Nyamvumba mu ntangiro z’inshingano yemeye gushyigikira ubukangurambaga buhanzwe amaso mu burezi bw’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania, General Patrick Nyamvumba, yayoboye ibirori by’Umuganura by’Abanyarwanda baba muri iki Gihugu, aniyemeza gutanga umusanzu we mu bukangurambaga bwo gukusanya ubushobozi bwo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Ambasaderi Gen. Nyamvumba yayoboye ibi birori byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 24 Kanama 2024 nk’uko tubikesha Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, byagize biti “Ku ya 24 Kanama 2024, itsinda rya Ambasade, Umuryango w’Abanyarwanda baba i Dar es Sallam n’inshuti zabo, bizihihe Umuganura, umuhango ukomeye mu muco uhuriza hamwe imiryango igasangira umusaruro bejeje.”

Ubutumwa bw’Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, bukomeza bugira buti “Mu ijambo rye, Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashimangiye akamaro k’ibirori by’Umuganura nk’umurage wo gukunda Igihugu ndetse ukanagira uruhare mu guhuza Abanyarwanda aho bari hose.”

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania isoza ubutumwa bwayo ivuga ko Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba “yanizeje gutanga umusanzu we mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.”

Kwizihiza umunsi w’Umuganura w’uyu mwaka byabaye tariki 02 z’uku kwezi kwa Kanama 2024, byahujwe n’ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘DusangireLunch’ hashyizweho uburyo buri wese yakwitanga uko yifite akoresheje ikoranabuhanga rya Telefone, akohereza amafaranga ayo yaba afite yose akanze *182*3*10# ubundi agakurikiza amabwiriza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette; mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri iki Cyumweru, yavuze ko gushyigikira iyi gahunda, ari ugushyigikira iterambere ry’Igihugu, kuko abana ireba ari bo Rwanda rw’ejo kandi ko iyi gahunda ikomeje kugira uruhare mu myigire yabo.

Irere Claudette uvuga ko iyi gahunda yagejejwe mu Gihugu hose kuva mu mwaka wa 2021. Ati “mu myaka micye, hari byinshi twishimira, icya mbere yabashije gutuma umubare munini w’abana bata ishuri bagaruka. Icya kabiri twishimira, ni uko dutangira kubona n’imitsindire yabo igenda iba myiza uko imyaka igenda ishira.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko bizeye ko iyi gahunda izakomeza gutuma abana biga bashyize umutima hamwe, ndetse bakita ku masomo yabo badahangayikishijwe n’icyo baza kurya.

Ati “Iyi gahunda yatekerejwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye aho tumaze kubona ko 65% gusa ari bo babasha gutanga umusanzu, turavuga tuti ariko ni gute iyi gahunda twayihindura iy’Umunyarwanda wese yiyumvamo, abana ni abacu, Igihugu ni icyacu, amashuri ni ayacu, aho kugira ngo twicare twese tuvuge ngo iyi gahunda ntigenda neza, ahubwo buri wese akibaza ati ‘ariko uruhare nabigiramo ni uruhe?’.”

Irere Claudette kandi avuga ko uretse kuba umuntu yatanga uko yifite, n’abantu bashobora kwishyira hamwe, bagakusanya umusanzu wabo, ubundi ugashyikirizwa abo bawugeneye.

Byari ibirori binogeye ijisho
Abana bahawe amata

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts