Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Rwiriwe rwambikanye hagati ya Israel na Hezbollah ahiriwe ari umuriro n’urusaku rw’ibisasu mu kirere

radiotv10by radiotv10
26/08/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Rwiriwe rwambikanye hagati ya Israel na Hezbollah ahiriwe ari umuriro n’urusaku rw’ibisasu mu kirere
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yatangaje ko yatangiye kurasa ibisasu bikomeye mu majyepfo ya Lebanon, byo gushwanyaguza intwaro z’umutwe wa Hezbollah mu rwego rwo gukumira ibitero byawo, mu gihe uyu mutwe na wo warasaga ibisasu byo kuzimya iby’igisirikare cya Israel.

Ibisasu birimo n’iby’indege bya Israel byashwanyaguje intwaro za rutura z’umutwe wa Hezbollah bivugwa ko ufashwa na Iran, aho ibi bitero byabaye kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Umutwe wa Hezbollah watangaje ko abarwanyi bawo batatu biciwe muri ibi bitero by’igisirikare cya Israel, cyarashe ibisasu byinshi mu majyepfo ya Lebanon.

Hezbollah kandi ivuga ko yabashije kuzimya roketi 320 ndetse inarasa zimwe muri drones z’igisirikare cya Israel ndetse uyu mutwe ukaba wivuganye umwe mu basirikare bo hejuru ba Israel.

Igisirikare cya Israel na cyo cyemeje ko umwe mu basirikare barwanira mu mazi yiciwe muri ibi bikorwa byatangijwe n’iki gisirikare byo gusenya intwaro za Hezbollah.

Kuri iki Cyumweru kandi hiriwe hariho gusubizanya mu kurasa ibisasu hagati ya Israel na Hezbollah, dore ko uko igisirikare cya Israel cyoherezaga ibisaru, Hezbollah na yo yoherezaga ibyo kubizimya.

Leta Zunze Ubumwe za America, zitangaza ko ziri gukorana na Israel mu rwego rwo kwirinda ko uyu mwuka na wo wazamura impungenge ku yindi ntambara ikomeye.

Igitero cya Israel cyatangiye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi zo muri iki Gihugu, kikaba kibaye icya mbere gikomeye hagati ya Israel na Hezbollah kuva muri 2006.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko indege z’intambara zigera mu 100 “zashwanyagujwe ndetse n’ibisasu bya roketi bibarirwa mu bihumbi” byari biri ahantu harenga 40 mu majyepfo ya Lebanon.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Rear Admiral Daniel Hagari yatangaje ko ibitero byabaye nyuma yo “kubyitegura bihagije” mu kirere kifashishwa na Hezbollah mu bitero byayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

FARDC iravugwaho kurenga ku byemerejwe mu nama ya Congo n’u Rwanda

Next Post

Amb.Gen. Nyamvumba mu ntangiro z’inshingano yemeye gushyigikira ubukangurambaga buhanzwe amaso mu burezi bw’u Rwanda

Related Posts

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

by radiotv10
09/07/2025
0

I Bruxelles mu Bubiligi, hatanzwe ikirego kiregwamo abantu icyenda (9) bo mu muryango wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

by radiotv10
08/07/2025
0

Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aravuga ko hakomeje...

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

IZIHERUKA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

09/07/2025
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amb.Gen. Nyamvumba mu ntangiro z’inshingano yemeye gushyigikira ubukangurambaga buhanzwe amaso mu burezi bw’u Rwanda

Amb.Gen. Nyamvumba mu ntangiro z’inshingano yemeye gushyigikira ubukangurambaga buhanzwe amaso mu burezi bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.