Thursday, September 12, 2024

Rwiriwe rwambikanye hagati ya Israel na Hezbollah ahiriwe ari umuriro n’urusaku rw’ibisasu mu kirere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Israel yatangaje ko yatangiye kurasa ibisasu bikomeye mu majyepfo ya Lebanon, byo gushwanyaguza intwaro z’umutwe wa Hezbollah mu rwego rwo gukumira ibitero byawo, mu gihe uyu mutwe na wo warasaga ibisasu byo kuzimya iby’igisirikare cya Israel.

Ibisasu birimo n’iby’indege bya Israel byashwanyaguje intwaro za rutura z’umutwe wa Hezbollah bivugwa ko ufashwa na Iran, aho ibi bitero byabaye kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Umutwe wa Hezbollah watangaje ko abarwanyi bawo batatu biciwe muri ibi bitero by’igisirikare cya Israel, cyarashe ibisasu byinshi mu majyepfo ya Lebanon.

Hezbollah kandi ivuga ko yabashije kuzimya roketi 320 ndetse inarasa zimwe muri drones z’igisirikare cya Israel ndetse uyu mutwe ukaba wivuganye umwe mu basirikare bo hejuru ba Israel.

Igisirikare cya Israel na cyo cyemeje ko umwe mu basirikare barwanira mu mazi yiciwe muri ibi bikorwa byatangijwe n’iki gisirikare byo gusenya intwaro za Hezbollah.

Kuri iki Cyumweru kandi hiriwe hariho gusubizanya mu kurasa ibisasu hagati ya Israel na Hezbollah, dore ko uko igisirikare cya Israel cyoherezaga ibisaru, Hezbollah na yo yoherezaga ibyo kubizimya.

Leta Zunze Ubumwe za America, zitangaza ko ziri gukorana na Israel mu rwego rwo kwirinda ko uyu mwuka na wo wazamura impungenge ku yindi ntambara ikomeye.

Igitero cya Israel cyatangiye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi zo muri iki Gihugu, kikaba kibaye icya mbere gikomeye hagati ya Israel na Hezbollah kuva muri 2006.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko indege z’intambara zigera mu 100 “zashwanyagujwe ndetse n’ibisasu bya roketi bibarirwa mu bihumbi” byari biri ahantu harenga 40 mu majyepfo ya Lebanon.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Rear Admiral Daniel Hagari yatangaje ko ibitero byabaye nyuma yo “kubyitegura bihagije” mu kirere kifashishwa na Hezbollah mu bitero byayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist