Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha
Share on FacebookShare on Twitter

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, kandi bombi bishimiye intambwe iri guterwa mu nzira ziganisha ku masezerano y’amahoro ateganyijwe gusinywa.

Yavuze kandi ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America itegereje kwakira ibitekerezo bya nyuma by’impande zombi bizavamo amasezerano y’amahoro yitezwe gusinywa hagati y’u Rwanda na DRC.

Massad Boulos yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, mu kiganiro bagiranye i Washington kuri uyu wa kane tariki 15 Gicurasi 2025.

Yavuze ko hakiri ibigomba kunozwa ndetse n’ibigomba kongerwa mu mbanzirizamushinga z’aya masezerano, ariko ko yizeye ko bizaba byakozwe mu byumweru bicye biri imbere.

Boulos yavuze ko kuri uyu wa Kane yavuganye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo bagire ibyo banoza, kandi ko bombi bishimiye intambwe iri guterwa.

Yagize ati “Ni ibintu byo kwishimira ku byatangajwe na bombi. Bombi barifuza gukorana natwe ndetse na Qatar ndetse na Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo kugera ku muti uzazana amahoro arambye.”

Mu ntangiro z’uku kwezi, Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zombi zatanze imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bigomba kuza mu masezerano y’amahoro ateganyijwe kuzashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi muri ubu buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Massad Boulos yavuze ko kandi Ibihugu byombi byanakomeje gukora ku minshinga igomba kuzavamo aya masezerano. Ati “Dutegereje ibitekerezo bya nyuma by’impande zombi.”

Yakomeje agira ati “Igihe tuzaba turangije ibiganiro bya nyuma nk’uko byakozwe mbere, Umunyamabanga Rubio yiteguye kubakira bombi [Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC]. Rero twizeye ko ibi bizarangira vuba mu byumweru bicye biri imbere.”

Boulos yavuze ko nta gihe runaka yavuga ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) bazagira i Washington.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zatanze imbanzirizamushinga z’amasezerano agomba kuzashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Yavuze kandi ko we na mugenzi we wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner; bazongera guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za America mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa Gicurasi, kugira ngo banonosore iby’ariya masezerano, ubundi azashyirweho umukono na Perezida Kagame na Tshisekedi mu muhango biteganyijwe ko uzabera mu biro by’Umukuru w’Igihugu cya US-White House, uzayoborwa na Perezida Donald Trump.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 17 =

Previous Post

Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

Next Post

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.