Monday, September 9, 2024

America yavuze aho ibona iby’u Rwanda na Congo bigana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, uri mu ruzinduko ku Mugabane wa Afurika, ubwo yari muri Angola, yavuze ko yaganiriye na Perezida Joao Lourenco ku bibazo by’u Rwanda na DRC, kandi ko afite icyizere ko bizakemuka.

Ibi Blinken yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 ubwo yari ari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola, nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida w’iki Gihugu, Joao Lourenco.

Blinken yabwiye itangazamakuru ko yagiranye ibiganiro birambuye na Perezida Joao Lourenco wa Angola, bigamije gusuzuma ikibazo cy’umwuka mubi uri hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko yizeye ko imbaraga zirimo zikoreshwa mu gukemura ibibazo ibi Bihugu bifitanye, zizasiga byose bikemutse.

Hari ababona urugendo rwa Antony Blinken ku Mugabane wa Afurika, nk’impungenge Amerika ifitiye umutekano wo mu burasirazuba bwo hagati bitewe n’intambara y’u Burusiya muri Ukraine, n’ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas wo mu ntara ya Gaza muri Palestine.

Nanona kandi hiyongeraho ibibazo birimo gutezwa n’Abahouthi, bakavuga ko Amerika ishobora kuba iri guhindurira icyizere cy’ubucuruzi bwayo ku Mugabane wa Afurika.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts