IFOTO Y’UBWUZU: Abana bagaragaje akanyamuneza k’amahirwe yo kwegera Perezida Kagame imbonankubone

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ifoto y’abana bato bagiye kwakira Perezida wa Guinée -Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya na Madamu we bagendereye u Rwanda, bari kwitegereza Perezida Paul Kagame; ikomeje kunyura benshi.

Ni ifoto y’abana babiri; umuhungu n’umukobwa bari bacigatiye indabo zo guhereza abashyitsi; Perezida w’inzibacyuho wa Guinée –Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya ndetse na Madamu we Lauriane Doumbouya, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Izindi Nkuru

Ubwo Perezida Paul Kagame yari agiye kwakira aba bashyitsi bagendereye u Rwanda, aba bana bato bari bafite indabo zo kubahereza, nk’ikimenyetso ko u Rwanda rubakiranye ubwuzu, bisanzwe bikorerwa abashyitsi bageze ku Kibuga cy’Indege, aba bana bagaragaje ko bishimiye kubona imbonankubone Perezida Kagame.

Ubwo indege yazanye Mamady Doumbouya na Madamu we yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Umukuru w’u Rwanda yari atagereje kubakira, mu gihe aba bana na bo babigiriyemo amahirwe, baramwitegereza kuko bari bamwegereye, bigaragaza ko bishimiye kuba bamubonye amaso ku maso.

Iyi foto yanyuze benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye bayisangiza abantu, bavuga ko akanyamuneza k’aba bana kongeye gushimangira urukundo Abanyarwanda mu ngeri zose bakunda Umukuru w’Igihugu cyabo.

Ku munsi wa nyuma w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; mu kiganiro yatanze, yaboneyeho kubwira Perezida Kagame ko urubyiruko rw’u Rwanda rumukunda bizira uburyaya, aho yagize ati “Urubyiruko rwinshi bagukunda ijana ku ijana.”

Akanyamuneza kari kose kuri aba bana ubwo babonaga Perezida Kagame imbonankubone
Kuri uyu wa Kane kandi Perezida wa Guinée-Conakry na we yagendereye u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru