Tuesday, October 13, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye yitabiriye misa yo gusa Intwari y’u Burundi Louis Rwagasore umaze imyaka 65 yishwe

Perezida Ndayishimiye yitabiriye misa yo gusa Intwari y’u Burundi Louis Rwagasore umaze imyaka 65 yishwe

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yayoboye ibikorwa byo kwibuka imyaka 65 ishize Louis Rwagasore, ufatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’iki Gihugu, wishwe tariki ya 13 Ukwakira 1961, aho Umukuru w’Igihugu yanitabiriye Igitambo cya Misa cyo gusabira iyi ntwari.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, ni bwo u Burundi bwibutse iyi sabukuru, aho ibikorwa byo kwizihiza iyi myaka, byatangijwe no gushyira indabo ku mva y’iki gikomangoma giherereye i Vugizo.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Ndayishimiye ni we wafunguye ibi bikorwa byo kwibuka, mu rwego rwo guha icyubahiro Prince Louis Rwagasore n’umusanzu we mu rugamba rw’ubwigenge bw’Igihugu.

Ibikorwa byo kumwibuka byakomereje muri Kiliziya Gatulika ya Regina Mundi i Bujumbura, ahabereye igitambo cya Misa cyitabiriwe na Perezida Ndayishimiye, usanzwe ari n’umukristu, ndetse cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Burundi, abo mu muryango wa Prince Rwagasore, abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi, ndetse n’abaturage.

Prince Louis Rwagasore ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’u Burundi, bwabubonye ku wa 01 Nyakanga 1962, buvuye ku bukoloni bw’u Bubiligi.

Yishwe ku wa 13 Ukwakira 1961, igihe yari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, nyuma y’igihe gito ishyaka rye UPRONA (Union for National Progress) ritsinze amatora yabaye muri Nzeri 1961.

Perezida Ndayishimiye yunamiye Intwari y’u Burundi

Hanabaye misa yo gusabira Louis Rwagasore

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =