Andi magorwa y’abana bo ku muhanda atazwi: Hari ababyara bakibwa impinja

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

“Uba wigangikiye, bakaza bakamuterura tutabizi, tumaze kubura abana bagera muri bane…” Ni amajwi ya bamwe mu bana bo ku muhanda b’abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hari ababyara ariko ntibarere kuko hari abaza bakabiba impinja, bagakeka ko bikorwa n’ababa barabuze urubyaro cyangwa abajya kubagurisha.

RADIOTV10 yaganirije bamwe mu bana baba muri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bayihishurira kimwe mu bibazo bahura na byo ariko kidakunze kuvugwa.

Izindi Nkuru

Ni ikibazo kihariwe n’abakobwa, cyo kuba bahura n’isanganya ryo guterwa inda zitateganyijwe ariko bakanga kuvutsa ubuzima abo baziranenge baba basamye, bakemera kubabyara ariko ikibabaje ni uko bamwe muri bo batarera.

Bavuga ko hari abakobwa bane bamaze kwibwa impinja nubwo umunyamakuru yasanze aba bose bagiye gushakisha imibereho ariko ahabwa ubuhamya na bagenzi babo.

Umwe yagize ati “Ni bwo yari akikabyara, nta n’ukwezi kwari gushize, baraza baragaterura barakajyana.”

Akomeza avuga igihe bibirwa abana babo, ati “Hari igihe uryama nka kuriya winywereye nk’agacupa, ugasanga umuntu wabuze nk’umwana araje aramwiterura akamwijyanira mu modoka agahita amwirerera.”

Akomeza avuga ko aha kuri Mpazi, hari abana b’abakobwa bo ku muhanda bahabyarira ariko bakibwa impinja, ati “Biraba kenshi, si rimwe si kabiri. Ni bariya baba barabuze urubyaro yakwibonera akana, akagatwara.”

Undi uba aha kuri Mpazi unatwite, aganira n’umunyamakuru, yagize ati “Nk’ubu nkanjye uwo nzabyara, mba nicaye mfite ubwoba ko bazamwiba.”

Undi muri aba bana, avuga ko hari n’ababiba abana bakabashyira ba Se mu buryo bwa rwihishwa cyangwa bakajya kubagurisha n’ababa barabuze urubyaro.

Ati “Akaza akatwigiraho inshuti akatwibira wa mwana akamufata akamufata akamushyira Se cyangwa n’undi muntu ugiye kumurera, yarangiza akamuha ya mafaranga akeneye, umwana tukamubura gutyo.”

Bamwe mu baturage bakunze kunyura kuri iyi Ruhurura, na bo bemeza ko bajya basanga aba bana biyasira ko bibwe abana.

Umwe ati “Hari ukuntu ushobora kuhanyura ukabona umwana akagutera impuhwe, ugashobora kuba wamutwara utamubwiye kuko ntabwo bamuguha.”

Umukozi mu Mpuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka avuga ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda kimaze kuba agatereranzamba ariko ko iki cyo kuba bibwa abana ari gishya kuri bo ariko ko bagiye kwihutira kugira icyo bagikorako kuko cyo kiremereye.

Yagize ati “Ni ikintu gisaba ubuvugizi bwihuse, ni ikintu gisaba ko inzego zimenya ko icyo kibazo kiriho noneho hagashakirwa hamwe igisubizo.”

Inzego za Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu miryango iharanira uburenganzira bw’abana, bakunze guhagurukira ikibazo cy’abana bo ku muhanda, gusa kugeza ubu ntikiraranduka.

Bamwe muri aba bana bo ku muhanda, bavuga ko bafashe icyemezo cyo kuza muri ubu buzima ari amaburakindi kubera ibibazo biba biri mu miryango bakomokamo irimo ishingiye ku mibereho mibi ndetse n’amakimbirane aba ari hagati y’ababyeyi babo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. kajyibwami says:

    None se inama utanga nk”umunyamakuru ni iyihe? Umuhanda bawuturamo, kuva ryari? Amategeko avuga iki? Nta no kubabwira ko kuba mu muhanda bitemewe ko bihanirwa iyo habaye kwinangira bifatwa nko kwigomeka. Ubwo ejo umujura azakubwira ko yiba kuko ashonje. Ushonje arakora ntiyiba, udafite aho aba arahashaka ntiyigabiza umuhanda ngo asase aryame, abyare yuzukuruze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru