Ari kwinywera igikoma atekanye- Ibyahwihwiswaga ko Karasira atakiriho byamaganiwe kure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru y’ibihuha yavugaga ko Aimabe Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza ubu akaba afunzwe, yitabye Imana, yamaganiwe kure, ndetse muri iki gitondo yabyutse nk’abandi bagororwa afata ibitunga umubiri bya mu gitondo.

Kuva ejo ku mbuga nkoranyambaga, nka Twitter ndetse na Facebook hakomeje gucicikana amakuru y’ibihuha, avuga ko Amaible Karasira ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge, yaba yitabye imana.

Izindi Nkuru

Ni amakuru akomeje gukwirakwizwa n’abakunze kuvuga nabi u Rwanda, bahimba ibinyoma bigamije kurugaragaza nabi isura nziza yarwo rusanganywe.

Uwiyita Wa-Kanda kuri Twitter ukunze gutambutsa ibitekerezo bisebya u Rwanda, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “RIP (Ruhukira Mu Mahoro) Kararasira Aimable […] Tuzahora tukwibuka nk’intwari, gupfa ni ibisanzwe iyo uzize ukuri, Imana igukomeze Karasira mwiza.”

Aya makuru y’igihugu kandi yagiye anavugwa n’abandi bakunze kuvuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda barimo uwiyita Kamena June kuri Twitter, na we wavuze ko hari kwishimirwa urupfu rwa Aimable Karasira.

Amakuru twakuye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) avuga ko Aimable Karasira ameze neza aho afungiye, akomeje ubuzima busanzwe nk’ubw’abandi bagororwa.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yagize ati “Karasira ni muzima, nta n’ubwo arwaye.”

Andi makuru kandi avuga ko Karasira mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, yabyutse afite imbaraga aho afungiye ndetse afata ifunguro rya mu gitondo [igikoma] nk’abandi bagenzi be bagororerwa mu igororero rimwe.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Amakuru ko Karasira yapfuye ni ikinyoma. Karasira yabyutse yinywera igikoma rwose.”

Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, agiye kumara imyaka ibiri afunze, kuko yatawe muri yombi tariki 31 Gicurasi 2021, akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Uyu mugabo uhakana ibyaha ashinjwa, yakunze gusaba Urukiko kurekurwa akajya kwivuza indwara zirimo iyo mu mutwe, yanakunze kugaragaza nk’impamvu yo kuba atari akwiye gukorerwa uburyozwacyaha.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 mu kwezi k’Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga Karasira Aimable, rwiyambuye ububasha, ruvuga ko ibyo aregwa biri ku rwego rwo kuburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru