Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahawe robine babyinira ku rukoma ariko ntibyateye kabiri basubira mu bituma bijujuta

radiotv10by radiotv10
01/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Bahawe robine babyinira ku rukoma ariko ntibyateye kabiri basubira mu bituma bijujuta
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko mu myaka ibiri ishize begerejwe amazi meza ariko bayabona mu mezi atarenze abiri kuko robine yahise ipfa bahita bayifunga, none kubona amazi meza bibasaba gutegereza amasaha atari munsi y’ane.

Aba baturage bo mu Midugudu itandukanye y’Akagari ka Kabere, Umurenge wa Kivumu, bagaragaza ko mu myaka ibiri ishize bubakiwe ivomo rusange mu Mudugudu wa Cyato ariko ntiryamaze kabiri kuko ryahise rifungwa.

Bavuga ko ibi byatumye abaturage bo mu Midugudu itandukane irimo n’iyo mu Karere ka Rubavu yose ngo igaruka kuvoma kuri robine iherereye mu Mudugudu wa Kabitare, ibituma bahahurira ari benshi, bigatuma hari n’abahamara amasaha agera kuri ane bategereje kubona amazi nyamara nayo atujuje ubuziranenge.

Nyirabitaro Christine ati “Robine bari bazanye rero yaje gupfa, ubwo twese duhurira hano, ni yo mpamvu amazi ataboneka neza kuko hari nubwo uza ukava hano nka saa yine z’ijoro.”

Nyiramana ati “Bavomaho ari benshi maze ugasanga bari kurwana ku buryo hari n’igihe uyabura ukaburara.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, avuga ko ubuyobozi bugiye kohereza abashinzwe amazi kureba uko iki kibazo gihari kugira ngo gishakirwe umuti.

Yagize ati “Turasaba abashinzwe amazi kujyayo barebe ikibazo gihari babafashe kugicyemura.”

Imibare yatangajwe n’aka Karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2024 yagaragazaga ko kageze ku gipimo cya 50% ku baturage bafite amazi meza.

Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029, ingo zose zo mu Rwanda zizaba zegerejwe amazi meza ku kigero cya 100% aho nibura muri metero 200 mu mijyi na metero 500 mu byaro, abaturage bazaba bafite ivomo rusange.

Robine bari bahawe ntiyamaze kabiri kuko yahise ipfa
Bavuga ko batunva impamvu robine bari bahawe yahise ipfa

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    9 months ago

    robinet igafunga igatuma amazi afungwa se? nonejo amazi meza abonetse imicungira ikaba ikibazo?

    Reply

Leave a Reply to ka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − twelve =

Previous Post

Mu gutabara abagwiriwe n’inyubako mu Gihugu cyabayemo umutingito hagaragaye ibyumvikana nk’igitangaza

Next Post

Umwe mu bo muri Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga kuri album y’umuhanzi Nyarwanda

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bo muri Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga kuri album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bo muri Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga kuri album y’umuhanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.